skol
fortebet

Nsengiyumva warasiwe hanze ya gereya ya Mpanga bamusanganye icyuma

Yanditswe: Monday 29, Jan 2018

Sponsored Ad

Amaze kuraswa akagwa hasi umugororwa Nsengiyumva Jotham wari ufungiye muri gereza ya Mpanga yo mu karere ka Nyanza bamusanganye icyuma.
Ibi ni ibitangazwa n’ urwego rw’ igihugu rushinzwe imfungwa n’ abagororwa RCS. Uyu mugororwa yari yarakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’ ibyaha byo kurema umutwe w’ abagizi ba nabi, kugambanira igihugu, no gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’ amategeko.
Nk’ uko Umuvugizi w’ urwego rw’ amagereza mu Rwanda CIP Sengabo yabitangarije UMURYANGO (...)

Sponsored Ad

Amaze kuraswa akagwa hasi umugororwa Nsengiyumva Jotham wari ufungiye muri gereza ya Mpanga yo mu karere ka Nyanza bamusanganye icyuma.

Ibi ni ibitangazwa n’ urwego rw’ igihugu rushinzwe imfungwa n’ abagororwa RCS. Uyu mugororwa yari yarakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’ ibyaha byo kurema umutwe w’ abagizi ba nabi, kugambanira igihugu, no gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’ amategeko.

Nk’ uko Umuvugizi w’ urwego rw’ amagereza mu Rwanda CIP Sengabo yabitangarije UMURYANGO Nsengiyumva yarasiwe hanze ya gereza mu masaha y’ ijoro yiruka.

Yagize ati “Byabaye saa 7: 30 z’ ijoro ryo ku wa 28 Mutarama 2018. Yari akurikiranyweho kurema umutwe w’ abagizi ba nabi, kugambanira igihugu, no gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’ amategeko…yafunzwe kuva 2014 yari yarakatiwe igifungo cya burundu”

CIP Sengabo avuga ko icyagaragaje ko Nsengiyumva ashaka gutoroka ari uko yagaragaye inyuma ya gereza mu masaha y’ ijoro, yirukanka.

Ati “Icyagaragaje ko ashaka gutoroka ni uko yagaragaye inyuma ya gereza mu masaha y’ ijoro kandi yirukanka.

Akomeza avuga ko atarashwe nkana kuko yabanje guhabwa gasopo n’ abagororwa barasa mu kirere ngo ahagarare agakomeza kwirukanka.

Ati “Ntabwo yarashwe nkana kubera y’ uko umuntu warasiwe hanze ya gereza nijoro kandi yirukanka! Kereka yarasiwe imbere muri gereza. Ndetse n’ ikimenyimenyi nyuma yo kugwa basanze afite icyuma, bigaragara ko umuntu wari kumwegera yari kumutera nawe icyuma, kandi urumva n’ ubundi n’ ibyaha azira harimo ubwicanyi”

Yakomeje avuga ko kuraswa ahantu hari mu kico nabyo bishoboka gusa ngo iyo bidashobotse umuntu aranapfa.

Ibi bibaye mu gihe hari hashize amezi atatu gusa abagororwa batatu barimo na Cassien Ntamuhanga batorotse iyi gereza ya Mpanga.

Aba uko ari batatu bakoresheje umugozi, RCS ivuga ko itaramenya uko Nsengiyumva yageze hanze yagereza, gusa ngo polisi yatangiye iperereza nk’ uko bitangazwa na CIP Sengabo.

Nsengiyumva Jotham yari umwe mu itsinda ry’abantu 14 bashinjwaga gukorana n’umutwe wa FDLR, kwinjiza intwaro mu gihugu mu buryo butemewe ndetse n’ubwicanyi.

Tariki ya 14 Ukuboza 2014, yemereye imbere y’urukiko ibyaha yashinjwaga byose anagaragaza ko uyu mugambi wamenyekanye waterwaga inkunga n’uwari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé.

Ibitekerezo

  • Ariko Nsengiyumva yariyiteguye gupfa kuko ntiwahambanira igihugu ngo ubemuzima!

    Awa uwiyishe ntaririrwa yibagiwe ko RCS ifitembundazirimo amasasu,nabandi batinye

    Ibi nukugira ngo bikure mu isoni baterwa n’amafuti bakoreshwa n’ubugome bwabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa