skol
fortebet

Nyabugogo: Bisi ya KBS yahunze umumotari igonga inzu irangirika cyane

Yanditswe: Monday 02, Apr 2018

Sponsored Ad

Imodoka ya kampani itwara abagenzi mu mugi wa Kigali KBS yakoreye impanuka Nyabugogo ahazwi nko Kundagara bamwe barakomereka. Polisi iravuga ko nta wapfuye.
Iyi mpanuka yabaye saa tanu n’ igice z’ amanywa kuri uyu wa 2 Mata 2018. Yabereye mu karere ka Nyarugenge Umurenge wa Muhima Akagari ka Nyabugogo umudugudu wa Cyerecyezo.
Ababonye iyi mpanuka bavuga ko umushoferi w’ imodoka yahunze umumotari akagonga umunyamaguru n’ igikuta cy’ inzu imodoka igahita ibirinduka. Ifoto yafashwe n’ umwe mu (...)

Sponsored Ad

Imodoka ya kampani itwara abagenzi mu mugi wa Kigali KBS yakoreye impanuka Nyabugogo ahazwi nko Kundagara bamwe barakomereka. Polisi iravuga ko nta wapfuye.

Iyi mpanuka yabaye saa tanu n’ igice z’ amanywa kuri uyu wa 2 Mata 2018. Yabereye mu karere ka Nyarugenge Umurenge wa Muhima Akagari ka Nyabugogo umudugudu wa Cyerecyezo.

Ababonye iyi mpanuka bavuga ko umushoferi w’ imodoka yahunze umumotari akagonga umunyamaguru n’ igikuta cy’ inzu imodoka igahita ibirinduka. Ifoto yafashwe n’ umwe mu bageze aho iyi mpanuka yabereye igaragaza ko imodoika yangiritse bikomeye ndetse n’ imbangukiragutabara zari zamaze kuhagera.

Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SSP Emmanuel Kabanda yatangarije UMURYANGO ko nta muntu wapfiriye muri iyi mpanuka avuga ko yatewe no kugenda nabi mu muhanda.

Yagize ati "Hari abakomeretse byoroheje n’ abakomeretse cyane. Abakomeretse cyane bahise bajyanwa mu bitaro bya CHUK. Nta muntu wapfuye n’ umushoferi ntacyo yabaye."

Umwe bantu bageze aho iyi mpanuka yabereye yatangarije UMURYANGO ko iyi mpanuka yahitanye ubuzima bw’ abantu ndetse anemeza ko we ubwe yabonye imirambo ibiri.

Ibitekerezo

  • uhitamo kwica abantu buzuye bus nawe urimo kubera umusazi umwe! !!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa