skol
fortebet

Nyabugogo:Abana babiri bahiriye mu nzu barapfa, ababyeyi barakomereka

Yanditswe: Sunday 30, Apr 2017

Sponsored Ad

Iyi yafashwe n’ inkongi y’ umuriro saa tanu z’ amanywa/ ifoto Ndahiro Valens Papy
Kuri iki Cyumweru tariki 30 Mata 2017 inkongi y’ umuriro yibasiye inzu y’ umuryango wa Mpozenumva iherereye mu kagari ka Nyabugogo mu murenge wa Muhima akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, hahiramo abantu bane abana babiri bahita bitaba Imana naho ababyeyi barakomereka bikomeye.
Uwo muryango wari utuye muri iyo nzu ariko unayicururizamo amazutu na essence.
Polisi y’ u Rwanda yageze ahabereye iyo mpanuka (...)

Sponsored Ad

Iyi yafashwe n’ inkongi y’ umuriro saa tanu z’ amanywa/ ifoto Ndahiro Valens Papy

Kuri iki Cyumweru tariki 30 Mata 2017 inkongi y’ umuriro yibasiye inzu y’ umuryango wa Mpozenumva iherereye mu kagari ka Nyabugogo mu murenge wa Muhima akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, hahiramo abantu bane abana babiri bahita bitaba Imana naho ababyeyi barakomereka bikomeye.

Uwo muryango wari utuye muri iyo nzu ariko unayicururizamo amazutu na essence.

Polisi y’ u Rwanda yageze ahabereye iyo mpanuka ndetse yamaze no kuzimya uwo muriro.

Umuvugizi wa polisi y’ u Rwanda ACP Theos Badege yabwiye ikinyamakuru Umuryango ko abahiye ari bane, babiri bakaba bahise bitaba Imana.

Yagize ati "Nibyo inzu yahiye, harimo imbabura na essance, hahiriyemo abantu bane babiri bahita bitaba Imana. Imyirondoro yabo mwayibaza inzego z’ ibanze bayibaha ariko ni umugore n’ umugabo n’ abana... iyo nzu bayibagamo ariko banacuruza"

ACP Badege yakomeje avuga ko abakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro bya CHUK.

Abana bapfuye barimo umwana w’ imyaka 15 wari waje gusura uyu muryango ndetse n’ akana gato kari gafite munsi y’ imyaka ibiri.

Ibyari muri iyo nzu byose byahiye bihinduka umuyonga ntibagira ikintu na kimwe baramura.

Ababonye iyo nkongi bavuze ko yabaye ahagana mu ma saa tanu n’ igice. Ngo iyo nkongi ikimara kuba ikibatsi cy’ umuriro cyateje ikibazo ku tsinga z’ amashyanyarazi bituma hari abakeka ko uwo muriro waba baturutse ku mashyanyarazi, gusa polisi yatangaje ko uwo muriro waturutse mu nzu imbere.

Abana babiriye muri iyo nzu bagapfa baje biyongera ku bandi babiri yatwikiwe muri ruhura bagapfa, bivuze ko ari abana bane bishwe n’ inkongi y’ umuriro mu cyumweru kimwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa