skol
fortebet

Nyabugogo: Umukozi wo mu rugo yabyaye umwana amuta mu musarane Imana ikinga ukuboko

Yanditswe: Monday 05, Nov 2018

Sponsored Ad

Umukozi wo mu rugo mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 5 Ugushyingo 2018, yabyaye uruhinja aruta mu musarane inzego z’ umutekano n’ ubuyobozi zirutabara rugihumeka.

Sponsored Ad

Saa moya za mu gitondo nibwo umuturage wo mu kagari ka Nyabugogo, mu murenge wa Muhima, mu karere ka Nyarugenge yamenyesheje inzego z’ umutekano ko umukozi wo mu rugo rwe yataye uruhinja mu musarane. Izo nzego zihutiye gutabara urwo ruhinja zisanga rukiri ruzima nk’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Muhima Mukandori Grace yabitangarije UMURYANGO.

Yagize ati “Ayo makuru nanjye nayamenye, bahise batabara bamukuramo ari muzima bamujyanye ku bitaro bya Muhima”

Magingo aya uwo mwana na nyina bari ku bitaro bya Muhima. Mukandori yavuze ko uyu mubyeyi namara gukira neza aribwo inzego z’ ubutabera zizamukurikirana.

Abaturage batuye aho ibi byabereye bagaye bagaye Niyonsaba Odette wabyaye umwana akamuta.

Umwe yagize ati “Uyu mukobwa ni injiji ubwo se yumvaga ko nta muntu n’ umwe uziko atwite, ku buryo abyara agata umwana? Ubwo se ari ukurera umwana no gufungwa ni iki kigayitse ”

Ifoto: Nonaha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa