skol
fortebet

Nyagatare: Ingona yagaragaye ku nkombe y’umugezi ica igikuba mu baturage

Yanditswe: Wednesday 21, Oct 2020

Sponsored Ad

Abaturage bo mu Mudugudu wa Nyagatare ya kabiri, Akagari ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare, batewe ubwoba n’ingona babonye ku nkengero z’umugezi w’Umuvumba.

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 21 Ukwakira 2020,nibwo iyi ngona yagaragaye kuri uyu mugezi ndetse ihamara igihe kinini itaragenda.

Muhire Filippe yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko afitiye impungenge abana kuko kenshi bakoresha uyu mugezi bashaka amazi yo gukoresha mu ngo ndetse n’amatungo.

Ati “Urabona uyu mugezi kenshi abana baza kuhavoma amazi akoreshwa mu ngo, bahuhira inka ndetse banajyamo bakoga. Urumva ni ikibazo gikomeye”.

Umukozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), ushinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima Ngoga Telesphore, yabwiye iki kinyamakuru ko ingona ari inyamanswa y’amahoro abaturage batayisagariye ntacyo yabatwara.

Avuga ko atari ubwa mbere igeze muri uwo mugezi ahubwo igishya ari uko igaragaye ku nkengero zawo.

Asaba abaturage bakoresha amazi y’umugezi w’Umuvumba n’abahuhira amatungo kujya bakoresha ahantu bareba inkombe zose.

Agira ati “Nibayiha amahoro irahava, ntivutse uyu munsi ahubwo igishya ni uko ari bwo igaragaye. Abavoma n’abahuhira amatungo bajye babanza kureba ko impande zose z’umugezi bazireba neza”.

Iyi ngona yaje gusubira mu mazi mu gihe inzego z’umutekano zari zihanganye n’abaturage baje gushungera.

Inkuru ya Kigali Today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa