startimes
startimes

Nyagatare: Polisi yataye muri yombi abantu 49 bari bateraniye mu nzu basenga begeranye

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 9 July 2020 Yasuwe: 1293

Sponsored Ad


Ku makuru yatanzwe n’abaturage bo mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Rwimiyaga mu Kagari ka Rwimiyaga mu mudugudu wa Gakoma Polisi yafashe abantu 49 bateraniye mu mazu basenga. 45 bari mu nzu y’umuturage witwa Mutoni Frola w’imyaka 40 naho abandi bane(4) bari kwa Mukaremera Anitha utuye mu mu murenge wa Rwimiyaga mu kagari ka Gacundezi umudugudu wa Rukundo.

Bafashwe ku mugoroba wa tariki ya 07 Nyakanga, abafatiwe kwa Mutoni ni abayoboke b’itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi naho abafatiwe kwa Mukaremera ni abo mu matorero n’amadini atandukanye.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko hari nka saa tatu z’umugoroba abaturage bakomeza kubona imodoka n’abandi bantu bagenda n’amaguru bajya mu rugo rwa Mutoni Flora w’imyaka 40.

Nyuma y’iminota mike batangiye kumva baririmba basenga bahita batanga amakuru kuri Polisi.

CIP Twizeyimana yagize ati “Abaturage nibo baduhaye amakuru tujyayo dusanga ni abantu biganjemo urubyiruko bari mu cyumba cy’uruganiriro kwa Mutoni barimo gusenga banaririmba.”

Yakomeje avuga ko bariya bantu 49 bari barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 yose uko yakabaye.

Ati “Ahantu bari bateraniye nta ntera ya metero yari hagati y’umuntu n’undi, bamwe nta dupfukamunwa bari bambaye ndetse bajya no kwinjira muri urwo rugo ntabwo bari bakarabye mu ntoki. Bariya bantu baturutse mu bice bitandukanye by’umurenge wa Rwimiyaga n’uwa Nyagatare ku buryo batamenya uwaba afite ubwandu bwa COVID-19.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba yongeye kwibutsa abaturage ko ibyo bakoze byose binyuranyijwe n’amabwiriza ya Leta yo kurwanya icyorezo cya COVID-19. Yashimiye abaturage batanze amakuru anakangurira n’abandi kujya bihutira gutanga amakuru igihe cyose babonye abarenga ku mabwiriza yo kurwanya Koronavirusi.

Ati “Nta muturage n’umwe mu Rwanda uyobewe ko abantu batemerewe guteranira ahantu hamwe, byongeye bariya bari ahantu hafunganye begeranye cyane. Bari baturutse mu bice bitandukanye ndetse nta n’umuyobozi wari ubizi.”

CIP Twizeyimana yongeye gusaba abantu kujya basengera mu ngo zabo, abagize umuryango basengere mu nzu iwabo kugeza igihe Leta izatangira uburenganzira bwo guhurira hamwe bagasenga nk’uko byahoze Koronavirusi itaraza.

Abafashwe bose uko ari 49 babaye bashyizwe mu kato kuri sitasiyo ya Polisi ya Rwimiyaga kugira ngo bakurikiranwe.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Haravugwa umwuka mubi hagati y’impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya...

Urutonde rw’impunzi z’Abarundi ziri mu kambi ya Mahama mu Rwanda zishaka...
12 August 2020 Yasuwe: 2806 0

Rwamagana: Polisi yataye muri yombi abantu 3 bakekwaho kwiba imashini 3...

Ku gicamunsi cyo ku cyumweru tariki ya 9 Kanama nibwo Polisi y’u Rwanda...
11 August 2020 Yasuwe: 657 0

Gasabo: Polisi y’u Rwanda yarashe ukekwagaho gucuruza ibiyobyabwenge,RIB...

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gasabo yarashe Dominique Ndahimana...
10 August 2020 Yasuwe: 1565 0

Nyagatare: Igisasu gishaje cyaturikanye umwana w’imyaka 7 bimuviramo...

Umwana w’umuhungu wo mu kigero cy’imyaka 7 witwa Rukundo William wo mu...
5 August 2020 Yasuwe: 1764 0

Kamonyi: Umugore yatawe muri yombi akekwaho kwicisha umugabo we...

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 05 Kanama 2020,umugabo wo mu...
5 August 2020 Yasuwe: 3566 1

Bugesera: Umugore n’umwana we w’amezi 7 biciwe ahari kubakwa ikibuga...

Umugore w’imyaka 25 wo mu karere ka Bugesera mu murenge wa Rililima, witwa...
3 August 2020 Yasuwe: 5064 1