skol
fortebet

Nyagatare: Umugore yarumye igitsina cy’umugabo we bafitanye amakimbirane guhera 1992

Yanditswe: Wednesday 23, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo witwa Ugayurwe Joel wo mu mudugudu wa Kabirizi akagari ka Mbare umurenge wa Karangazi avuga ko yarumwe igitsina n’ibindi bice by’umubiri n’umugore we w’isezerano Mukasekuru Gratia mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Nzeri 2020.

Sponsored Ad

Amakuru atangwa n’abaturanyi avuga ko amakimbirane y’uyu muryango aturuka kuri uyu Mukasekuru uhora ashinja umugabo we kumuca inyuma.

Aba baturanyi bavuga ko ubuyobozi bwagerageje kubunga bikanga cyane ko ngo muri iyi minsi buri wese yari afite uburiri bwe ariko ngo kuwa 22 Nzeri 2020,umugore yasabye umugabo ko bongera guhurira kuri bumwe birangira havutse ibibazo.

Nkuko umukecuru uturanye n’uyu muryango utifuje gutangaza amazina ye yabitangarije KT Radio dukesha iyi nkuru,ngo aba bombi basanganwe amakimbirane yatumye buri wese afata uburiri bwe ariko byarangiye uyu mugore arumye umugabo we igitsina baryamye.

Umwe muri aba baturanyi yagize ati “Buri gihe iyo umugabo avuye mu rugo,umugore agira ngo agiye gusambana.Ejo ngo hari umugabo wamuhamagaye aragenda hanyuma umugore agira ngo hari ibindi avuyemo.

Uyu mugore yatwaye buhoro uyu mugabo we ngo bongere barare ku buriri bumwe arabyemera.Binjiye mu cyumba ahita amuruma urutoki.Umugabo amubajije impamvu amurumye,umugore ahita afata igitsina arakiruma,bahita bamujyana kwa muganga.Yagishishuye neza neza uruhu rwose rwahavuye.

Uyu muturanyi wabo avuga ko aba bombi bashobora kuzicana ubuyobozi nibutabatandukanya.

Ugayurwe Joel avuga ko amakimbirane ye n’uyu mugore we w’isezerano yatangiye mu mwaka wa 1992 ndetse ngo ashingiye ku gufuha kuko uyu mugore ahora amushinja kumuca inyuma.

Yavuze ko kuri uyu wa 22 Nzeri yatashye saa mbili z’ijoro bakajya ku meza nyuma bakajya kuryama agatungurwa no kwisanga arumwa.Uyu mugabo yavuze ko abagabo bahohoterwa ariko ntaho barega.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyagatare ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Murekatete Juliet yabwiye KT Radio ko iki kibazo yakimenye ndetse n’umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Karangazi nawe yamwemereye ko yakiriye uwo mugabo

Murekatete yavuze ko Mukasekuru yamubwiye ko yarumye igitsina cy’umugabo we yirwanaho ubwo yamukubitaga ndetse asaba abashakanye kwirinda amakimbirane ahubwo bakabana neza nkuko baba barabyiyemeje.Yemeje ko umwe mu bashakanye uhohoteye mugenzi we agomba kubihanirwa n’amategeko.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare burakangurira abagabo kutagira ipfunwe ryo kuvuga ihohoterwa bakorerwa ndetse bwasabye Ugayurwe gutanga ikirego muri RIB agahabwa ubutabera ku ihohoterwa yakorewe.

Uyu mugabo yavuwe iki gitsina cye cyarumwe arataha mu gihe ngo uyu mugore yagumye mu bitaro avuga ko yakubiswe bikomeye n’umugabo we.

Ibitekerezo

  • Akaga karatera. None se burya kiraryoha ku buryo umuntu akigenza agambiriye kukirya? None se, ni ryo pingu risigaye ku bagabo ngo badakekwa? Kandi natwe tuzisubiraho twese nk’abitsamuye,ukwezi gushire nta mugore mu gihugu ugihawe. Teh teh teh teh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa