skol
fortebet

Nyamagabe: Umuturage bamusanye mu ipironi yapfuye

Yanditswe: Sunday 12, Nov 2017

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu 11 Ugushyingo 2017, Ntawubizera Celestin w’imyaka 44 y’amavuko yasanzwe mu ipironi y’umuriro w’amashanyarazi yapfuye. Ubuyobozi burakeka ko yiyahuye.
Ntawubizera Celestin wavutse mu 1973 yari atuye mu mudugudu wa Uwimisigati mu Kagari ka Uwingugu mu murenge wa Kitabi.
Abaturanye babonye nyakwigendera mu ipironi babimenyesha inzego z’ umutekano. Ubuyobozi bw’ umurenge wa Kitabi buvuga basanze mu mufuka we urupapuro rurimo amagambo agaragaza igisa n’impamvu (...)

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu 11 Ugushyingo 2017, Ntawubizera Celestin w’imyaka 44 y’amavuko yasanzwe mu ipironi y’umuriro w’amashanyarazi yapfuye. Ubuyobozi burakeka ko yiyahuye.

Ntawubizera Celestin wavutse mu 1973 yari atuye mu mudugudu wa Uwimisigati mu Kagari ka Uwingugu mu murenge wa Kitabi.

Abaturanye babonye nyakwigendera mu ipironi babimenyesha inzego z’ umutekano. Ubuyobozi bw’ umurenge wa Kitabi buvuga basanze mu mufuka we urupapuro rurimo amagambo agaragaza igisa n’impamvu yamuteye kujya kwiyahura.

Eliyezeri Nyandwi, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kitabi yabwiye intyoza dukesha iyi nkuru ko uyu muturage yakuwe muri iyi pironi ku bufatanye bw’inzego z’umutekano(Polisi), ko kandi kumenya amakuru y’uko ari mu ipironi hejuru bayabwiwe n’abaturage bahanyuze bakamubona, ubwo bagezeyo ngo bamusanze yamaze gupfa.

Yagize kandi ati “Ku bufatanye na Polisi ndetse n’ikigo gifite ingufu z’amashanyarazi mu nshingano zacyo twamukuyemo ari umurambo. Yajyanywe ku bitaro bya Kigeme kugira ngo muganga ubifitiye ububasha abe ariwe wemeza icyo yazize.”

Nyandwi yongeyeho ko mu mufuka w’uyu muturage bamusanzemo urupapuro rwanditsemo ko yari afite ikibazo cy’uburwayi (butatangajwe)ndetse n’ibibazo by’umuryango. Uyu muturage ku myaka ye 44 y’amavuko yari atarashinga urugo, gusa ngo yari yarahawe umunani arawurya.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kitabi, Eliyezeri yatangaje kandi ko ibi uyu muturage yakoze babibonamo nko kwiyahura, ko kandi bigaragara ko yabikoze yabitekereje. Kuri iki cyumweru tariki ya 12 Ugushyingo 2017 ngo nk’ubuyobozi burajya aho uyu muturage yari atuye bwifatanye n’umuryango we ariko kandi ngo banakoreshe inama, bababwire ko kwiyahura atari ubutwari, atari n’ikintu cyo gushima cyangwa se kiri mu muco nyarwanda, baranibutswa gukangukira gutanga amakuru no kwegera ubuyobozi.

Ibitekerezo

  • Twihanganishije umuryango wa nyakwigendera, ariko nanone numva kwiyahura atariwo muti, kuko n’imana ntibabarira uwiyahuye, ubwo rero numva ugize ikibazo wagitura ubuyobozi nicyo bubereyeho no gutangira amakuru ku gihe kuwo tubonye ufite ikibazo kuruta kwimanika,polisi y’u Rwanda yakoze gutabara nkuko idahwema kubikora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa