skol
fortebet

Nyamasheke: Gitifu w’ akagari akurikiranyweho kunyereza amafaranga 2400

Yanditswe: Saturday 18, Mar 2017

Sponsored Ad

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Banda mu murenge wa Rangiro,mu karere ka Nyamasheke ari mu maboko ya polisi kuri sitasiyo ya Kanjongo akurikiranweho amafaranga 2400 yahawe n’abaturage babiri.
Umuyobozi w’ako karere, Kamari Aimé Fabien yabwiye Imvaho ko abo baturage bamusabaga ibyangombwa by’inzira aho kubibaha akayigumanira kugeza ubwo bakererewe ibyari bibajyanye bikaburizwamo, uwo muyobozi akurikiranwe n’ubutabera ngo harebwe niba yari afite koko ubushake bwo kuyanyereza cyangwa (...)

Sponsored Ad

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Banda mu murenge wa Rangiro,mu karere ka Nyamasheke ari mu maboko ya polisi kuri sitasiyo ya Kanjongo akurikiranweho amafaranga 2400 yahawe n’abaturage babiri.

Umuyobozi w’ako karere, Kamari Aimé Fabien yabwiye Imvaho ko abo baturage bamusabaga ibyangombwa by’inzira aho kubibaha akayigumanira kugeza ubwo bakererewe ibyari bibajyanye bikaburizwamo, uwo muyobozi akurikiranwe n’ubutabera ngo harebwe niba yari afite koko ubushake bwo kuyanyereza cyangwa niba hari zindi mpamvu zabimuteye.

Kamari avuga ko kugira ngo umuntu abone icyo cyangombwa hari amafaranga 1200 agomba kubanza kwishyura agahabwa gitansi imwemerera kugihabwa, ariko abo bo barayamuhaye ntiyabaha gitansi, ntiyanayajyana aho agomba kujya ahubwo arayitwarira kugeza ubwo ba nyirayo babisakuje arinda atabwa muri yombi.

Yagize ati “Ni byo koko,uyu muyobozi ari mu maboko ya polisi, sitasiyo ya Kanjongo akurikiranweho kwigwizaho indonke kubera ariya mafaranga y’abaturage bamuhaye nk’aho yabahaye srivisi agomba kubaha akabasiragiza amafaranga akayigumanira, gusa akimara gufatwa yahise ayemera, yemera no kuyasubiza ariko byabaye impitagihe kuko atari yayashyize aho agomba kujya mbere ngo na we atange iyi gitansi, akaba akurikiranwe ngo barebe impamvu nyayo yanze kubaha uburenganzira bwabo no kuyashyira kuri konti yagombaga kuyashyiraho.’’

Yakomeje agira ati’’ Nibasanga icyaha kimuhama azahanwa nk’uwanyereje ibya Leta wese, nagirwa umwere azasubizwa mu kazi ke, ariko ingeso yo kurya iby’abaturage yo igomba gucika n’ubwo warya amafaranga 500 y’umuturage ntugomba kwihanganirwa.’’

Meya Kamari yasabye abayobozi aho bava bakagera kwirinda kurya ibyo batavunikiye,n ’uwibwira ko narya duke bazamureka ko yibeshya, cyangwa ushaka gukerereza abaturage kuri serivisi bamwaka ngo babanze bamuhe ruswa abahe ibyo bemererwa n’amategeko kuko uwo ari we wese azahita afungwa agahanwa.

Atawe muri yombi ataramara amezi atatu ayobora ako kagari kuko yakuwe mu kandi kagari nyuma y’uko hari hashize amezi make abandi bagitifu b’utugari 19 basezeye ku mirimo yabo ku mpamvu zabo bwite ariko ubuyobozi bukavuga ko bifitanye isano no kutanoza serivisi bagombye guha abaturage.

Mbere yaho ushinzwe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage mu kagari kamwe ko mu murenge wa Gihombo na we yari yatawe muri yombi azira kwaka abaturage batagira aho baba amafaranga ababeshya ko ari ayo kujya kubazanira amabati ngo bubakirwe, icyakora uyu we akaba yarafunguwe agasubira mu kazi ke.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa