skol
fortebet

Nyamirambo: Umusaza w’ imyaka 75 yasanzwe muri depo y’ amakara yapfuye

Yanditswe: Monday 27, Feb 2017

Sponsored Ad

Umusaza witwa Habarurema Antoine uri mu kigero cy’imyaka 75 y’amavuko wari utuye mu Mudugudu wa Nkundumurimbo mu Kagari ka Munanira ya II mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge yasanzwe yapfiriye aho yararaga hasanzwe habikwa amakara.
Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 26 Mutarama 2017, ni bwo uyu musaza Habarurema yagaragaye yapfiriye mu idepo y’amakara yararagamo.
Amakuru atangwa n’abatangabuhamya avuga ko uyu musaza ku wa Gatandatu yiriwe aganira n’abaturage atebya ababwira ko (...)

Sponsored Ad

Umusaza witwa Habarurema Antoine uri mu kigero cy’imyaka 75 y’amavuko wari utuye mu Mudugudu wa Nkundumurimbo mu Kagari ka Munanira ya II mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge yasanzwe yapfiriye aho yararaga hasanzwe habikwa amakara.

Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 26 Mutarama 2017, ni bwo uyu musaza Habarurema yagaragaye yapfiriye mu idepo y’amakara yararagamo.

Amakuru atangwa n’abatangabuhamya avuga ko uyu musaza ku wa Gatandatu yiriwe aganira n’abaturage atebya ababwira ko ari we Nyampinga w’u Rwanda ndetse nta n’uzamukura kuri uwo mwanya.

Umusore uzwi ku zina rya Dusabe akaba nyir’iyo depo uwo musaza yapfiriyemo, we yabwiye IGIHE ko yatunguwe n’urupfu rwe kuko ku wa Gatandatu yari yiriwe ari muzima nta kibazo na kimwe afite.

Yagize ati “ Yari yiriwe ari muzima aganira n’abaturage ku buryo nijoro nibwo yatangiye kuvugishwa njya kureba abayobozi ndabibamenyesha tuje kumureba rwose aranatwirukana duhita tugenda bukeye twumva ngo yapfuye.”

Gusa uyu musore afatanyije n’abandi baturage nyuma yo kumenya ko uyu musaza yitabye Imana bahise bamenyesha Polisi y’u Rwanda kugira ngo ijyane gusuzuma uwo murambo cyangwa ibahe uburenganzira bwo kuwushyingura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa