skol
fortebet

Nyanza: Abasore 2 barashwe barapfa ubwo bashakaga kurwanya Abapolisi

Yanditswe: Thursday 26, Mar 2020

Sponsored Ad

Mu Mudugudu wa Nyamitobu, Akagari ka Kabuga, Umurenge wa Nyagisozi ho mu Karere ka Nyanza, kuri uyu wa 24 Werurwe 2020 Polisi yari mu igenzura ry’iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda Koronavirusi yaharasiye abasore babiri bivugwa ko bashakaga kuyirwanya bahita bapfa.

Sponsored Ad

Umwe muri aba basore barashwe na Polisi azwi ku mazina ya Nyiramana Jean Claude w’imyaka 27 y’amavuko, naho mugenzi we nawe akaba azwi ku mazina ya Nyandwi Emmanuel w’imyaka 25 y’amavuko nawe yarashwe ahita apfa.

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru intyoza.com abitangaza,Ubwo Polisi, DASSO hamwe n’inzego z’Ibanze barimo bagenzura iyubahirizwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza ya Leta mu kwirinda Corona Virus, umusore witwa Nyiramana Jean Claude wari utwaye Moto nta Ngofero( Casque), yahuye na polisi iramuhagarika aranga, ajya guhagarara ahandi hantu hafi y’ahari Butiki.

Mu gihe yari ahagaze aho kuri Butiki, umwe mu ba Polisi yaje kuhamusanga amusaba ibyangombwa undi arabimwima, mu guterana amagambo ngo uyu wari utwaye Moto yasingiriye umupolisi amufata mu ijosi batangira kugundagurana ashaka kumwambura imbunda.

Ubwo aba bombi barimo kugundagurana,undi mupolisi yahise ahagera arasa isasu kugira ngo aba bombi bahagarike imirwano uyu Nyirimana yanga kuva ku izima birangira arashwe mu gatuza ahita apfa.

Uwitwa Nyandwi wari hafi aho, ngo yabonye uyu mugenzi we arashwe aza ashaka kurwanya aba ba polisi nawe araraswa ahita apfa.

Ubwo umunyamakuru wa Intyoza.com dukesha iyi nkuru yabazaga Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagisozi iby’iyi nkuru yamusubije ko yaba aretse kuko arimo kubazwa na RIB.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda [RIB], Marie Michelle Umuhoza yabwiye umunyamakuru wamubajije iby’uru rupfu rw’aba basore babiri barashwe na Polisi bagapfa, ko agiye kubaza ari bumubwire.

Umwe mu baturage wari aho hafi yabwiye umunyamakuru ko yumvise amasasu atatu. Avuga ko yageze aho ibi byabereye akahasanga abapolisi, DASSO hamwe n’imirambo ibiri. Avuga ko intandaro ya byose ari aba basore bashatse kurwanya Polisi ikitabara.

CIP Twajamahoro Sylvestre, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo abazwa n’umunyamakuru kuri iri raswa ryaviriyemo aba basore urupfu, yavuze ko yabyumvise ariko ko akirimo kubikurikirana.

Ibitekerezo

  • Ati Twajamahoro.Ni akumiro gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa