skol
fortebet

Nyarugenge: Abasore n’inkumi 13 bafashwe bari kunywa inzoga na Shisha bishe amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Yanditswe: Saturday 16, Jan 2021

Sponsored Ad

Abasore n’inkumi 13, abakobwa 6 n’abahungu 7 bafashwe saa 20h50 babyina biteretse inzoga banatumura itabi ritemewe mu Rwanda ryitwa Shisha, ubuyobozi bwa bwiye Umuseke ko bashyikirijwe Ubugenzacyaha.

Sponsored Ad

Mukandahiro Hidayat, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko bariya basore n’inkumi bari mu kigero k’imyaka 22 na 25 bafashwe barenze ku mabwiriza n’ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, bafatiwe mu Mudugudu w’Ishema mu Kagari ka Kiyovu.

Amakuru yatanzwe n’umuturage saa 20h50 hafi saa tatu z’ijoro, amenyesha ubuyobozi buba buri kugenzuraga uko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yubahirizwa.

Mukandahiro Hidayat yagize ati “Yatubwiye ko hari abantu benshi bizihiza iminsi mikuru, tujyayo turi kumwe n’Inkeragutabara, n’abandi dukorana. Babyinaga bari mu birori bigaragara biteretse inzoga z’amoko atandukanye bafite na bimwe bibujijwe n’amategeko byitwa shisha.”

Uyu muyobozi avuga ko basanze ‘shisha itemewe’ kuyikoresha ari icyaha, bariya basore n’inkumi bajyanwa mu Rwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Ati “Abafashwe bari hagati y’imyaka 22 na 25 nta we uri munsi y’ubukure. Urwo rubyiruko si abo muri Nyarugenge ni ab’ahantu hatandukanye, uyu munsi handuye abantu barenga 200, Covid-19 irahari, urubyiruko ni imbaraga z’igihugu zubaka nibo tureba, ni bo bakwiye gufata iyambere mu kwirinda.”

Kuwa 10 Mutarama 2021, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kagarama ku bufatanye n’inzego z’ibanze nabwo bafashe urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa bagera kuri 17 baraye bakora ibirori barara banywa inzoga banabyina bakesha ijoro.

Uru rubyiruko rwafatiwe mu nzu y’umuturage rwayihunduye nk’akabari, iyo nzu ihereye mu Mudugudu wa Kanserege Akagari ka Kanserege Umurenge Kagarama. Ubusanzwe iyi nzu ba nyirayo baba hanze y’Igihugu ikaba yarasigayemo abana babo batatu. Urubyiruko rwari ruyiteraniyemo rwaturutse mu mirenge itandukanye y’uturere dutatu tugize umujyi wa Kigali.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yagiriye inama abanyarwanda ko bakwiriye gukunda ubuzima bwabo ndetse bakamenya ko nubwo Polisi itaba kuri buri rugo ariko "uwububa abonwa n’uhagaze."

Yagize ati “Ntabwo byemewe guhindura urugo akabari kimwe no gukoreramo n’ibindi birori ibyo ari byo byose bihuriza abantu hamwe. Tubivuga kenshi twibutsa abaturarwanda ko ibirori bibujijwe mu ngo kimwe n’ahandi mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19, ntabwo Polisi yajya kuri buri rugo rwa buri muntu ariko abarenga ku mabwiriza bamenye ko hari abantu baturanye baduha amakuru, bakwiye kumenya no kuzirikana ko uwububa abonwa n’uhagaze.”



Inkuru ya UMUSEKE

Ibitekerezo

  • Abana mumubayobozi cg ababoss barabiki c?ariko leta yarikwiriye gushyiraho ingamba zikomeye harimo nibihano bikaze bituma buriwese niyo atatinya corona atinye ibihano

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa