skol
fortebet

Nyarugenge/ ihohoterwa: Polisi yakiriye ibirego 184, umwe yarapfuye

Yanditswe: Monday 13, Nov 2017

Sponsored Ad

Polisi y’ u Rwanda yatangaje ko mu mezi 10 ashize yakiriye ibirego 184 by’ abahohotewe muri bo umwe yabitakarijemo ubuzima.
Ibi byatangarijwe mu nama rusange y’abagore bo mu Karere ka Nyarugenge, kuri iki Cyumweru tariki 13 Ugushyingo 2017. Iyi nama yari igamije kureba ibyagezweho n’ibyo bateganya gukora nk’uko RBA yabitangaje.
Sp. Béline Mukamana, Umuyobozi ushinzwe kurwanya ihohoterwa no kurengera abana muri Polisi y’u Rwanda yabwiye abitabiriye iyo nama ko mu bahohotewe harimo uwapfuye.
Mu (...)

Mu bahohotewe harimo abafashwe ku ngufu, abasambanyijwe ku gahato n’ abandi.

SP Mukamana yagize ati “Tugomba kurwanya gusambanya abana bikabaviramo kwangirika. Muri Nyarugenge murabibona muri uyu mwaka amadosiye tumaze gukora ni 114, ikindi cyaha gikorerwa umugore ni ugusambanywa ku gahato, gukubita no gukomeretsa na byo murabibona twakoze dosiye 19 dusanga abiganjemo ari abagore, bigera n’aho bitwara ubuzima bw’umuntu.”

Raporo yashyizwe ahagaragara na Komisiyo ya Sena ishinzwe uburenganzira bwa muntu igaragaza ko amakimbirane akurura impfu zo mu miryango ari kwiyongera cyane nk’aho mu 2010, abantu bagera kuri 400 bahohotewe, mu 2014 bakagera kuri 450 naho mu 2015 igasa n’iyikubye kabiri igera ku 1000 .

Visi Perezida wa Sena, Jeanne D’Arc Gakuba, avuga ko kugirango iki kibazo gikemuka bisaba kubanza guhindura imyumvire ku miryango nyarwanda.

Ibi kandi bishimangirwa n’umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Nyurugenge, Bateta Jeanne, uvuga ko hari ingamba bashyizeho. Ati “Icyo tugiye gushishikariza abagore ndetse n’abandi mu Karere kacu ni uko ibintu byo guhishira ibyaha bidakwiye kubaho. Bakwiye kujya batangira amakuru ku gihe.”

Abagore bahagarariye abandi muri aka karere, banavuga ko akenshi usanga ibibazo bihora mu miryango biterwa ahanini n’abagore batigirira icyizere, bagahora bateze amaso abagabo babo, bakavuga ko bikwiye guhinduka.

Umwanzuro wa 22, w’umwiherero w’abayobozi wabaye ku nshuro ya 14, ugaruka ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana aho ugira uti “Gushyiraho ingamba zishimangira uburere bwiza mu muryango, n’izigamije gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no guca burundu ihohoterwa rikorerwa abana” naho umwanzuro wa Gatatu w’Inama y’igihugu y’umushyikirano ya 14 ugaruka ku “Gushimangira ubufatanye hagati y’inzego za Leta, ababyeyi, abarezi, abikorera, sosiyete civile n’imiryango ishingiye ku madini mu kurushaho kubaka umuryango nyarwanda”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa