skol
fortebet

Nyarugenge: Umumotari yafatanywe uruhushya rw’ urwiganano rwo gutwara abagenzi

Yanditswe: Tuesday 04, Apr 2017

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyarugenge, ku itariki 2 z’uku Kwezi yafatanye umumotari witwa Udahemuka Bosco uruhushya rwo gutwara abagenzi kuri moto rw’urwiganano.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko Udahemuka yafatiwe mu murenge wa Rwezamenyo ku itariki 2 Werurwe uyu mwaka atwaye moto ifite nimero ziyiranga RC115 D.
SP Hitayezu yasobanuriye urubuga rwa polisi uko yafashwe agira ati," Abapolisi bakora mu Ishami (...)

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyarugenge, ku itariki 2 z’uku Kwezi yafatanye umumotari witwa Udahemuka Bosco uruhushya rwo gutwara abagenzi kuri moto rw’urwiganano.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko Udahemuka yafatiwe mu murenge wa Rwezamenyo ku itariki 2 Werurwe uyu mwaka atwaye moto ifite nimero ziyiranga RC115 D.

SP Hitayezu yasobanuriye urubuga rwa polisi uko yafashwe agira ati," Abapolisi bakora mu Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda baramuhagaritse, bamusaba ibyangombwa. Mu kubisuzuma ni bwo basanze urwo gutwara bagenzi ari urwiganano, maze baramufata."

Yavuze ko afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo mu gihe iperereza rikomeje kuri urwo ruhushya rw’urwiganano.

Ingingo ya 609 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000).

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yagize ati,"Gukoresha ibyangombwa by’ibyiganano; uretse kuba ari icyaha; ni no gupfusha amafaranga ubusa kubera ko isaha iyo ari yo yose Polisi yarufatana urukoresha. Abashaka ibyangombwa bisabwa abatwara ibinyabiziga barasabwa kubisaba mu nzego zibishinzwe aho kugura iby’ibyiganano ."

Kuri uwo munsi kandi Polisi y’u Rwanda mu turere twa Muhanga na Ruhango yafashe abagabo babiri bahaye ruswa abapolisi bakora mu Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda kugira ngo bakorerwe ibinyuranyije n’amategeko.

Ababifungiwe ni Sindabyemera Cyprien wafatiwe muri Muhanga watanze ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo ashyirwe ku rutonde rw’abatsinze ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara imodoka cyo kuzenguruka kandi yagitsinzwe; undi ni Nzakizwanayo Gabriel wafatiwe muri Ruhango watanze ruswa y’ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo ye guhanirwa gutwara imodoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite nimero ziyiranga RAB 687 H itarimo.

Akagabanyamuvuduko, kandi ifite amapine ashaje. Yagiraga kandi ngo ye guhanirwa kurenza igihe cyo kuriha amande y’amafaranga yandikiwe kubera kutagira icyangombwa cyo gupakira imitwaro no kudasuzumisha ubuziranenge bw’iyo modoka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa