skol
fortebet

Nyaruguru: Abagabo batatu bakurikiranyweho urupfu rw’ umugore bikekwa ko yishwe anizwe

Yanditswe: Sunday 14, May 2017

Sponsored Ad

Polisi y’ u Rwanda yataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho urupfu rw’ umugore bikekwa ko yishwe anigiwe mu murenge wa Ruheru, Akarere ka Nyaruguru.
Umurambo wa Nyinawumuntu Josephine w’imyaka 35 y’amavuko wari utuye mu Kagari ka Remera, Umurenge wa Ruheru, wasanzwe ku irembo iwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatau tariki ya 13 Gicurasi 2017, bikekwa ko yaba yishwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruheru, Jules Habumugisha, yabwiye IGIHE ko uwo mugore yari amaze iminsi arwaye, (...)

Sponsored Ad

Polisi y’ u Rwanda yataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho urupfu rw’ umugore bikekwa ko yishwe anigiwe mu murenge wa Ruheru, Akarere ka Nyaruguru.

Umurambo wa Nyinawumuntu Josephine w’imyaka 35 y’amavuko wari utuye mu Kagari ka Remera, Umurenge wa Ruheru, wasanzwe ku irembo iwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatau tariki ya 13 Gicurasi 2017, bikekwa ko yaba yishwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruheru, Jules Habumugisha, yabwiye IGIHE ko uwo mugore yari amaze iminsi arwaye, ariko bikaba bikekwa ko yanizwe kuko basanze yavuye amaraso mu mazuru no mu kanwa.

Yagize ati “Ni umugore w’umugabo wari usanzwe ufite abagore babiri, mubafashwe bari gukorwaho iperereza ni umugabo we, kuko ntabwo yari yaraye aho mu rugo. Abandi bafashwe na Polisi ni abagabo babiri b’abaturanyi bari bafashije uwo mugabo gukura umurambo ku irembo bakawujyana mu nzu.”

Mu gihe abo bagabo batatu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busanze, umurambo wa nyinawumuntu wajyanwe ku bitaro bya Munini kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane icyamwishe.

Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko nubwo umugabo we yari asanzwe afite abagore babiri, nta makimbirane azwi bari bafitanye.

Ibitekerezo

  • hakorwe iperereza uhamwe nicyo cyaha ahanwe hakurikijwe amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa