skol
fortebet

Nyaruguru: Abantu bitwaje imbunda bateye Nyabimata bica abantu, bakomeretsa Gitifu banatwika imodoka ye n’icumbi yabagamo

Yanditswe: Wednesday 20, Jun 2018

Sponsored Ad

Imodoka ya Gitifu yahiye iba umuyonga

Muri iri joro ryakeye abantu bitwaje intwaro zirimo n’imbunda bateye mu Murenge wa Nyabimata akagali ka Nyabimata Umudugudu wa Rwerere mu Karere ka Nyaruguru bica abantu babili, bakomeretsa abantu benshi barimo na Gitifu w’uyu murenge Nsengiyumva Vincent barashe ku ijosi ariko by’amahirwe ntiyapfa.

Sponsored Ad

Amakuru UMURYANGO wamenye ni uko aba bantu bikekwa ko banashimuse bamwe mu bantu kugeza ubu baburiwe irengero barimo abari barinze Umurenge ndetse na SACCO. Bakaba banateye kuri santeri y’ubucuruzi ya Rumenero bakahasahura zimwe muri butike z’ubucuruzi zihari.

Abateye batwitse imodoka ya Gitifu w’Umurenge n’icumbi yabagamo, batwika moto ya Havugimana bakunda kwita Nyangenzi ndetse uyu we bikaba bivugwa ko banamushimuse.

Amakuru make twabashije kubona aturutse mu nzego z’umutekano n’ubuyobozi bikorera mu Karere ka Nyaruguru avuga ko kugeza ubu hataramenyekana impamvu y’iki gitero, umubare w’abari bakirimo, irengero ry’aba bantu bateye ndetse n’abo bashimuse. Abagize uruhare muri iki gitero bakaba bagishakishwa.

Gusa, amakuru Umuryango wamenye kandi aravuga ko aba bateye baturutse mu Burundi. Umurenge wa Nyabimata uhana imbibi n’iki gihugu.

Amakuru avuga ko abateye baturutse mu ishyamba riri ku mupaka bakambukira mu cyayi bagahingukira ku murenge. Nyuma mu guhunga bakaba basubiye iyo bari baje baturuka i Burundi hamwe n’abantu bashimuse nabo umubare wabo ubu ukaba utaramenyekana.

Twageragegeje kuvugana n’Umuvugizi wa Polisi mu Majyepfo ndetse na Meya w’Akarere kuri telefoni zabo zigendanwa ariko ntibyadukundira.

Turakomeza tubakurikiranire iyi nkuru.

Ibitekerezo

  • ibibintu birakabije inzego zumutekano zibikurikira pe barebe neza nababyihishinyuma babiryozwe

    Aka nni agasuzuguro

    MARRATANE1

    Baretse nkabahanira umurundi ko yarose intambara

    ndumva bitoroshye. twihanganishije ababuze ababo

    Birababaje, gusa inzego z’umutekano zikurikirane abo banzi babahashye ntibazongere kubaca mu rihumye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa