skol
fortebet

Nyaruguru: Inkuba yishe abantu 15 bari mu rusengero

Yanditswe: Saturday 10, Mar 2018

Sponsored Ad

Inkuba yakubise abantu 45 bari mu rusengero rw’ abadivantisite kuri uyu wa Gatandatu 14 bagita bitaba Imana undi apfa nyuma.
Byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 10 Werurwe 2018, mu karere ka Nyaruguru. Abagize ibibazo bajyanywe kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Nyabimata.
Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois, avuga ko bafite impungenge ko no mu bandi bakomeretse basaga 30, hashobora kuvamo abandi bahasiga ubizima kuko harimo abarembye cyane. Avuga kandi ko uretse aba (...)

Sponsored Ad

Inkuba yakubise abantu 45 bari mu rusengero rw’ abadivantisite kuri uyu wa Gatandatu 14 bagita bitaba Imana undi apfa nyuma.

Byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 10 Werurwe 2018, mu karere ka Nyaruguru. Abagize ibibazo bajyanywe kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Nyabimata.

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois, avuga ko bafite impungenge ko no mu bandi bakomeretse basaga 30, hashobora kuvamo abandi bahasiga ubizima kuko harimo abarembye cyane. Avuga kandi ko uretse aba inkuba yakubitiye mu rusengero, hari n’abandi babiri bibasiwe n’ibi biza, barimo uwo inkuba yakubise kuri uyu wa Gatanu ndetse n’uwo yakubise kuri uyu wa Gatandatu, abo nabo bakaba bahasize ubuzima, bivuga ko inkuma imaze kwica abagera kuri 16 mu masaha macye.

Uyu muyobozi twavuganye ari ahabereye iri sanganya, avuga ko nk’ubuyobozi batangiye kwita ku miryango yabuze ababo babahumuriza ndetse no gufatanya n’inzego z’ubuvuzi mu kwita ku bagihumeka bahungabanyijwe n’inkuba.

Habitegeko avuga ko muri ibi bihe by’imvura, muri kariya gace hari gukubita inkuba cyane kuko n’ejo hashize yahitanye abandi bana babiri murenge wa Ruramba. Mu murenge wa Ruheru kandi naho inkuba imaze gukubita umwana w’umunyeshuri ahita yitaba Imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa