skol
fortebet

Perezida Kagame yasabye abahawe ipeti rya Sous-Lieutenant kuba inkomoko y’ibyiza by’Abanyarwanda

Yanditswe: Saturday 16, Nov 2019

Sponsored Ad

Nyakubahwa Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’ingabo yasabye abofisiye 320 barangije abasoje amasomo mu Ishuri rya gisirikare rya Gako bahawe ipeti rya Sous-Lieutenant kuba inkomoko y’ibyiza by’abanyarwanda yaba mu iterambere no mu mutekano.

Sponsored Ad

Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye uyu muhango wo guha iri peti aba banyeshuli,perezida Kagame yabwiye aba basirikare ko ingabo za RDF zifite amateka yihariye mu gutuma u Rwanda rugeze aho ruri uyu munsi bityo bakwiriye kwitwara neza,bakanakomeza kugira uruhare mu gufasha abanyarwanda gutera imbere.

Yagize ati “Ingabo z’u Rwanda zifte amateka yihariye.Zafatanyije n’abaturage kugira ngo u Rwanda, igihugu cyacu kigere aho kiri uyu munsi niko bizakomeza kugira ngo kigere n’aho cyifuza kugera ejo.Ingabo zirinda ibyubakwa n’abanyarwanda,niyo nshingano y’ibanze.Zirinda amahoro n’ibindi kugira ngo amajyambere abashe kuboneka.

Turifuriza igihugu ibyiza,bizakomeze bibashingireho,mwumve ko mufite uruhare igihugu ari icyanyu.Igihugu abe ari mwe mugitunganya mufatanyije n’abandi banyarwanda,kigatera imbere,buri wese agatera imbere ntihagire usigara inyuma.Tukabana hagati yacu,tukabana n’abandi.Turifuza igihugu turinda ibyagihungabanya, abanyarwanda bakabana,bagakora,bakanezerwa,bakagira ituze, bagatunga bakanatunganirwa.”

Perezida Kagame yabwiye aba barangije ko u Rwanda rwifuza kubana amahoro n’abaturanyi,n’amahanga ariko amahoro adapfa kuboneka ahubwo abantu bayaharanira mu buryo bwose.

Yagize ati “Amahoro ntabwo apfa kuboneka gusa abantu barayaharanira.Hari uburyo bwinshi mwateguwemo ndumva bitazabagora kubyuzuza.Tukabana hagati yacu,n’ibihugu duturanye n’amahanga tugahahirana,tukubahana,mbese ibyo dukwiriye kuba dukora birazwi,murabizi.

Iteka ntabwo ibintu bihora byera de,hari ubwo abantu babusanya,banduranya,ubwo ariko twateguriwe gukemura ibibazo nk’ibyo ngibyo mu nzira itewe n’uko ibyo bibazo biba byaje.”

Perezida Kagame yashimiye aba ba ofisiye bahawe amapeti uyu munsi,ababwira ko ibikomeye banyuzemo bibategurira ibyiza anaboneraho kubabwira ko akazi kabo gashimishije ndetse abaye ahitamo ariko yahitamo.

Perezida Kagame yibukije aba basirikare 320 ko umwuga wabo ubamo gukorera igihugu,kwitangira igihugu,ari uw’abashakakubaka igihugu ariyo mpamvu uko imirimo yiyongera ariko nabo bazagenda bazamurwa mu nzego.

Ati "Ndabashimira mwebwe murangije amahugurwa mu byiciro bitandukanye kuba mwarahisemo uyu mwuga,ubamo gukorera igihugu,kwitangira igihugu,umwuga w’abashaka kubaka icyo gihugu,n’umwuga ushimishije uha agaciro abawubamo no ku gihugu muri rusange."

Uyu muhango wabereye mu Ishuri rya Gisirikare riri i Gako mu Karere ka Bugesera aho abasirikare bane bahize abandi barimo Henry Kalisa, Betty Mukunzi, Sam Ndamaje, na John Cliff Mutungwa.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa