Perezida Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu basirikare abandi abahindurira imirimo

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 4 February 2020 Yasuwe: 5331

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, RDF, yashyize mu myanya abasirikare batandukanye bagizwe na ba Colonel batanu na ba Lieutenant Colonel batatu.



Colonel Faustin Tinka yagizwe Umuyobozi wungirije wa Diviziyo irwanisha Imodoka za Gisirikare; Colonel Joseph Karegire yagizwe Umuyobozi wa Brigade ya 211 naho Lt Col Geoffrey Gasana yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Colonel agirwa Umugaba wungirije mu Ngabo zirwanira mu Kirere.

Mu bandi babanje kuzamurwa mu ntera kandi harimo Lt Col Kitoko Kadida wagizwe Colonel, ahabwa inshingano nk’Umuyobozi wungirije w’Umutwe w’abasirikare ushinzwe kurinda abayobozi bakuru.

Lt Col Louis Kanobayire we yazamuwe mu ntera agirwa Colonel ndetse ahabwa inshingano nk’ushinzwe ibikorwa n’amahugurwa (Chief J3); Lt Col Richard Ndamage agirwa Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Diviziyo ya mbere; Lt Col Ignace Tuyisenge agirwa Umuyobozi wungirije wa Military Police.

Capt Danny Gatsinzi we yazamuwe mu ntera agirwa Lieutenant Colonel, ashingwa ibikorwa mu Mutwe w’Ingabo zirwanira mu kirere.

Perezida Kagame yahaye Colonel Karegire inshingano nshya, nyuma y’uko mu mpinduka yaherukaga gukora mu Ugushyingo 2019 yari yamugize Umuyobozi ushinzwe ibikorwa n’amahugurwa (CHIEF J3) muri RDF.

Icyo gihe nibwo Major General Jean Bosco Kazura yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya General anaba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, asimbuye General Patrick Nyamvumba wagizwe Minisitiri w’Umutekano.

Icyo gihe kandi General Fred Ibingira yasubijwe ku mwanya w’Umugaba w’Inkeragutabara naho Lieutenant General Jacques Musemakweli wari uwusanzweho agirwa Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble vincent

    Tubofurije imirimo myiza no gukunda igihugu no kurinda ubusugire bwacyo.

    2 weeks ago

Inzindi nkuru

Polisi yerekanye abatekamutwe bahoze ari abapolisi bamburaga abaturage...

Abagabo 3 bahoze muri Polisi y’u Rwanda beretswe itangazamakuru n’ubuyobozi...
16 February 2020 Yasuwe: 3154 0

Polisi yamenye litiro zisaga 1,600 z’inzoga itemewe ya Muriture

Polisi y’u Rwanda ikorera mu ntara y’Amajyapefo ifatanyije n’izindi nzego...
8 February 2020 Yasuwe: 401 0

Perezida Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu basirikare abandi abahindurira...

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, RDF,...
4 February 2020 Yasuwe: 5331 1

Kigali: Polisi yataye muri yombi abagabo 6 bakekwaho gutega abaturage mu...

Polisi y’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali iraburira abari bafite ingeso...
3 February 2020 Yasuwe: 1816 0

Rwamagana: Abantu bane barashwe barapfa bakekwagaho kwiba Mazutu...

Abantu bane bataramenyekana amazina barashwe nijoro n’abasirikare b’u Rwanda...
21 January 2020 Yasuwe: 5183 0

Umunya Uganda yarasiwe ku mupaka ari kugerageza kwinjiza magendu mu...

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Uganda bikomeje gutangaza inkuru y’umunya...
21 January 2020 Yasuwe: 2704 0