skol
fortebet

Polisi iributsa abaturarwanda gukomeza kubumbatira umutekano

Yanditswe: Monday 25, Dec 2017

Sponsored Ad

Polisi y’igihugu iributsa abaturarwanda gukomeza kubahiriza ihame ryo kubumbatira umutekano hirya no hino aho batuye kandi abatwara ibinyabiziga bakibuka kwitwararika muri iyi minsi isoza umwaka n’iwutangira. Abaturage na bo bavuga ko kubungabunga umutekano babikanguriwe kandi biteguye gufatanya n’inzego zibishinzwe mu kuwubumbatira.
Ku munsi mukuru wa Noheli uba mu mpera z’umwaka n’uw’Ubunani utangira umwaka, abenshi mu baturage bakunze kujya mu tubari bakica inyota, ariko hari n’abo ushobora (...)

Sponsored Ad

Polisi y’igihugu iributsa abaturarwanda gukomeza kubahiriza ihame ryo kubumbatira umutekano hirya no hino aho batuye kandi abatwara ibinyabiziga bakibuka kwitwararika muri iyi minsi isoza umwaka n’iwutangira. Abaturage na bo bavuga ko kubungabunga umutekano babikanguriwe kandi biteguye gufatanya n’inzego zibishinzwe mu kuwubumbatira.

Ku munsi mukuru wa Noheli uba mu mpera z’umwaka n’uw’Ubunani utangira umwaka, abenshi mu baturage bakunze kujya mu tubari bakica inyota, ariko hari n’abo ushobora gusanga barengeje urugero bagahungabanya umutekano wa bagenzi babo. Bamwe mu baturage baba abacuruza, abakora umwuga wo gutwara abantu n’abafite utubari babwiye itangazamakuru ko iyo minsi mikuru bamaze kuyitegura kandi babikanguriwe, ko bazarushaho kubungabunga umutekano.

Rugango Jean Batpiste, umuturage wo mu murenge wa Gisozi yagize ati, ’Ntabwo kandi tugomba guhungabanya umutekano dufite, kuko abawuturindiye barahari, ariko natwe tugomba kuba maso kugira ngo bamenye ko ibyo bakora natwe tubari inyuma. Niba tunywa tugomba kwirinda kurenza urugero, kandi tukirinda kubangamira abandi.’’

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda ACP Théos BADEGE avuga ko abaturage bakwiye kwishima uko bisanzwe ariko bagakomera ku mahame y’umutekano, birinda ubusinzi, guhungabanya umutekano no kwirinda impanuka.

Ati, ’’Icyo umuntu azakora cyose azagisoza neza nta byago afite byo kuzira impanuka , kubera ko yatwaye akarenza umuvuduko kubera ibyishimo, kuko yatwaye yasinze, cyangwa se yatwaye arangaye ari ku matelefoni. Ikindi twese dukeneye uburenganzira bwo kwizihiza iminsi mikuru, niba unyuze ahantu cyangwa uhatuye menya ko urusaku rubuza ituze. Muri iyi minsi isoza umwaka ni ukwibuka ko ibirori n’ibyishimo bitagomba kubangamira ihame ry’umutekano no kubahiriza amategeko.’’

Umuvugizi wa polisi yibutsa ko abaturage ko ahazateranira ibirori by’abantu benshi bigomba kumenyeshwa ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’iz’umutekano kugira ngo zibashe gucunga umutekano w’abahateraniye.

RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa