skol
fortebet

Polisi irizihiza imyaka 17 imaze: Umwe mu bayobozi bayo bakuru yavanye umuturage mu gihirahiro binkora ku mutima-Ubuhamya

Yanditswe: Friday 16, Jun 2017

Sponsored Ad

Abapolisi bashoje ikiciro cy’amasomo bari bategereje kwinjizwa mu kiciro cya ba Ofisiye/ Foto: Kigali Today
Ku basomyi b’ikinyamakuru Umuryango, nagira ngo mbasangize bumwe mu buhamya bwankoze ku mutima ubwo nari kuri Polisi I Remera ahakorera ubuyobozi bwa Polisi mu Umujyi wa Kigali.
Nagiye ku cyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali giherereye i Remera. Dosiye yari injyanye ntiyari butinde kwari ukuyoboza serivisi nifuza n’ibyo nsabwa kuzuza.
Manuka kuri etage ya mbere aho abayobozi (...)

Sponsored Ad

Abapolisi bashoje ikiciro cy’amasomo bari bategereje kwinjizwa mu kiciro cya ba Ofisiye/ Foto: Kigali Today

Ku basomyi b’ikinyamakuru Umuryango, nagira ngo mbasangize bumwe mu buhamya bwankoze ku mutima ubwo nari kuri Polisi I Remera ahakorera ubuyobozi bwa Polisi mu Umujyi wa Kigali.

Nagiye ku cyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali giherereye i Remera. Dosiye yari injyanye ntiyari butinde kwari ukuyoboza serivisi nifuza n’ibyo nsabwa kuzuza.

Manuka kuri etage ya mbere aho abayobozi bakomeye bakorera, Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali (ndamuzi ku isura) namuhaye inzira muri escaliers ngo abzne amanuke (uretse ko ari ni umuyobozi no mu myaka aranduta ntitwari kubyiganira inzira) ariko aranga ansaba ko nabanza, narabyubahirije manuka imbere ye ariko nkagenda nigengesereye.

Twageze hasi ahari intebe z’abategereje serivisi ndetse n’ushinzwe kubakira no kubayobora muri serivisi baje bagana, hari hicaye umusore bigaragara ko nta kintu kihariye kimuranga ku buryo wamufata mu mutwe uko umubonye ukaba wajya uhita umwibuka.

Wa muyobozi twamanutse dukurikiranye, uko yamanukaga yagendaga areba no ku isaha bigaragara ko yari afite inama ishobora kuba ikomeye.

Inzego z’umutekano sinazibayemo ariko ibyazo bishobora kuba biba byihariye cyane cyane gahunda.

Wa muyobozi uko yakitegereje wa musore ati bite? Ko nkubonye inshuro nyinshi hano ikibazo cyawe ntikirarangira? Bigaragara ko yari akizi. Undi ati:” hoya afande nari nagarutse kureba aho kigeze”.

Uko bavuganaga, nanjye sinzi aho amatsiko yavuye mba ndetse gusohoka ndabanza ndeba uko biri burangire.

Afande yafashe akanya yita kuri wa musore, ahamagara ufite dosiye ye asanga yagiye mu kandi kazi. Mu mwanya muke nahamaze nabonye ko abapolisi ba hariya baba bafite akazi kenshi cyane gasaba ubushishozi kandi rimwe kagasaba iperereza ryimbitse.

Afande yahamagaye undi mupolisikazi amushinga wa musore mu magambo akurikira:” Singuhaye amabwiriza yo kumusubiza imodoka ye, ndagusaba ikintu kimwe, murebe niba akwiriye gusubizwa imodoka ye ayisubizwe cyangwa se niba atayisubizwa bigire indi nzira bifata ariko ave hano abonye igisubizo cya nyuma.

“Mubonye hano inshuro nyinshi, sinshaka kuzongera kumubona hano kuri iki kibazo, unyumve neza, mukurikirane neza dosiye ye amenye ko imodoka ye ibonetse ayisubizwe cg se niba atari buyisubizwe nabyo abimenye areke kujya ahora asiragira hano”.

Sinabajije icyo iyo modoka yafatiwe ariko ikigaragara ni uko uwo munsi uwo musore yatahanye igisubizo ku kibazo cye kandi kijyanye n’amategeko agomba gukurikizwa. Umuyobozi yari yasize asabye ko bamukura mu gihirahiro bakamukorera ibyo amategeko amwemerera.

Natekereje uko byaba bimeze mu gihe mu nzego zinyuranye aho abaturage basaba serivisi abayobozi bajya babyitaho bagafata akanya mbere ya gahunda zindi bagiyemo (nazo zifite akamaro) bakabanza bakareba uko basize abo bakoresha batanga serivisi ndetse bakareba niba ntaho batanga inama zanoza serivisi abagana ibigo byabo bahabwa nsanga byaba ari ingirakamoro!

Ubu buhamya niboneye nabuhuje n’ibindi bintu bito bito Polisi ikora ariko tutajya duha agaciro rimwe na rimwe: kwambutsa abakecuru, abasaza n’abana mu mihanda minini, gufasha abashoferi gusunika imodoka zagize ikibazo mu muhanda, imbaraga mu guca akarengane ndetse n’udushya duhoraho ihora ihanga mu gutanga serivisi nziza byose biri mu byanteye imbaraga zo kubasangiza ubu buhamya.

Isabukuru nziza y’imyaka 17 kuri Polisi yacu. Urugendo nibwo rugitangira natwe abaturage ntituzabatererana.

Nsengimana JMV
Umujyi wa Kigali

Ibitekerezo

  • Uramuvuga uramuzi? Afande Rogers ni Imana y’i Rwanda. Ariko Polisi hose muri kigali no ku byicaro by’Intara itanga serivisi nziza. bazazane n’ikorera mu mirenge y’icyaro ikore urugendo shuli. kacyiru ho iyo uhageze barakubaza ngo aho ugiye urahazi? ubwa mbere nagize ubwoba ndicecekera ngenda nyobagurika, nsubiyeyo nti reka da ntaho nzi, bahita bampa ujynana angenzayo.

    yego nibyo, abapolisi bakuru bagira discipline bagaha agaciro abantu , ariko uzahure n’abapolisi bato uzicuza nicyatumye umugezaho ikibazo, ngaho umva icyo gihe cyose yaramaze asiragira ,ubwo iyo adahura na fande byari buzakemuke, bajye bigira kubasirikare umusirakare yaba umukuru cg umuto usanga bafite discipline RDF ni imfura

    Umunsi Mukuru mwiza kuri Polisi yacu . Mbikuye kumutima ndabashimira service nziza mutanga . Uwo wababaza wese wabagejejeho ikibazo gikeneye ubufasha yatanga ubuhamya byiza kubyo mwamukoreye . Turabakunda kandi turabubaha .
    Imana ikomeze kubarinda .

    Wowe wiyise Danny niba abapolisi bato badakora neza wzaje ukabsimbura wowe noneho ugakora neza ukabarusha!!!!!!! umunwa siwo ukora bro uba uvuga ibyo utazi kuko akazi kabo ntabwo uzo uko gakorwa ??????

    wowe wiyise nani niba gabanya umujinya kuko ibyo Danny avuze nibyo abapolisi bato abenshi bagira serivisi mbi cyane rwose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa