skol
fortebet

Polisi y’igihugu yafashe abantu 12 barenze ku ngamba zo kwirinda Coronavirus bacuruza inzoga z’inkorano

Yanditswe: Wednesday 25, Mar 2020

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 24 Werurwe 2020,Polisi y’igihugu yakoze umukwabu hirya no hino mu gihugu ifata abantu bacuruzaga inzoga z’inkorano muri iki gihe abantu bategetswe kuba mu rugo kubera COVID-19.

Sponsored Ad

Uyu mukwabu wakorewe mu turere twa Ngoma, Kayonza na Gatsibo mu Burasirazuba,mu majyepfo yakoreye muri Huye, Nyanza na Nyaruguru) no mu karere ka Rutsiro mu Burengerazuba.Aha hose Polisi yafashe litiro 1,910 z’izi nzoga zitemewe.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana avuga ko aba bose bafatiwe muri utu turere byaturutse ku makuru yatanzwe n’inzego z’ibanze ndetse n’abaturage.

Yagize ati“Polisi nk’uko bisanzwe ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ndetse n’izindi nzego z’umutekano zakoze umukwabu wo kugenzura ko amabwiriza yo gufunga utubari yubahirijwe mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus nuko abaturage ndetse na bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze batanga amakuru, nibwo twasanze bariya bantu bose bacuruzaga izi inzoga zitemewe.”

CIP Twizeyimana akomeza avuga ko izo nzoga zitemewe mu Rwanda, kimwe n’ibindi biyobyabwenge. Uretse kuba bigira ingaruka mbi ku buzima bw’uwabikoresheje, bituma akora cyangwa akagira uruhare mu gukora ibyaha birimo ubujura, urugomo, gufata ku ngufu, gusambanya abana, amakimbirane yo mu miryango n’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba yibukije abaturage ko kwirinda biruta kwivuza, yongera gukangurira abaturage gukurikiza inama bahabwa n’ubuyobozi zo kwirinda ibiyobyabwenge n’zindi nzoga zitemewe.

CIP Twizeyimana yanaboneyeho gusaba abaturarwanda muri rusange kuzirikana ibihe igihugu kirimo bagakurikiza amabwiriza yo kuguma mu ngo zabo. Ahafatiwe izi nzoga abantu babaga barimo kuzinywa rwihishwa barenze ku mabwiriza ya leta agamije kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Ingingo ya 5 y’Iteka rya minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri ariko atarenze miliyoni mirongo itatu ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa