skol
fortebet

Polisi y’u Rwanda yasubukuye gahunda yo gutanga ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga

Yanditswe: Wednesday 28, Oct 2020

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko guhera tariki ya 02 Ugushyingo 2020, ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda rizasubukura ikoreshwa ry’ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga, iz’agateganyo n’iza burundu.

Sponsored Ad

Ku wa 15 Werurwe 2020, nibwo Polisi y’u Rwanda yatangaje ko kubera ingamba zafashwe zo kwirinda Coronavirus kuva ku wa 16 Werurwe, yasubitse serivisi zirimo ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga n’iby’abasaba kwinjira muri Polisi y’igihugu no kwiga amategeko y’umuhanda mu mashuri.

Ni icyemezo cyafashwe bijyanye n’ingamba za Minisiteri y’Ubuzima zafashwe nyuma yuko umurwayi wa mbere wa Coronavirus abonetse ku butaka bw’u Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020.

Abiyandikishije bagahabwa gahunda mbere y’uko ibizamini bisubikwa muri Werurwe ni bo bazaherwaho. Urutonde rw’abazakora, aho bazakorera n’amatariki bazakoreraho bizajya bitangazwa mbere.

Polisi y’u Rwanda kandi yatangaje ko abafite amashuri yigisha gutwara ibinyabiziga ku bifuza gukorera impushya za burundu bahita batangira kwigisha, mu gihe abigisha amategeko y’umuhanda bazatangira kwigisha tariki ya 02 Ugushyingo 2020, amashuri yongeye gufungura.

Ibyo byose go bizakorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19, harimo kwambara neza agapfukamunwa, gukaraba intoki neza kandi kenshi, no guhara intera hagati y’abantu aho ibizamini bikorerwa.

Ibitekerezo

  • Ntagirango mupfashe mutsobanurire iyumuntu yataye provizwari yararangije umwaka 1 hasigaye kongeresha bimusaba iki yitwazaiki murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa