Polisi yamenye litiro zisaga 1,600 z’inzoga itemewe ya Muriture

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 8 February 2020 Yasuwe: 469

Polisi y’u Rwanda ikorera mu ntara y’Amajyapefo ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu turere twa Huye, Gisagara na Ruhango yafatiye mu mago y’abaturage litiro 1,642 z’inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi ku izina rya muriture irazimena.



Kuri uyu wa Kane tariki ya 06 Gashyantare nibwo Polisi y’u Rwanda yakoze iki gikorwa kiri muri gahunda yayo yo kurwanya inzoga zitemewe n’ibindi biyobyabwenge bigaragara muri iyo ntara.

Mu karere ka Gisagara mu ngo z’abaturage batanu (5) hafatiwe litiro 752,zirimo iz’uwitwa Majyambere Callixte w’imyaka 36 wafatanwe litiro 20, Byukusenge Elias ufite imyaka 27, Mutarambirwa Silas ufite imyaka 40 na Ntawukuriryayo Eugene w’imyaka 24 bafatanwe litiro 482. Ni mugihe uwitwa Tuyisenge Egide w’imyaka 33 yafatanwe litiro 250.

Mu karere ka Huye hafatiwe litiro 770, litiro 750 zafatiwe mu rugo kwa Nyiraminani Séraphine, naho kwa Ntankovuyuruvugo Jean Bosco na Havugimana Jean Damascene, w’imyaka 48 hafatiwe litiro 20.



Mu karere ka Ruhango mu rugo kwa Hakuzimana Innocent w’imyaka 47 Polisi yahasanze litiro 120.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police(CIP) Sylvestre Twajamahoro avuga ko ziriya nzoga zose zizwi ku izina rya Muriture zikorwa mu bintu bitandukanye byiganjemo umusemburo wa Pakimaya ari nawo utuma zishya vuba, Amatafatari atuma bihindura ibara bigatukura, n’ibindi bintu bituma ziriya nzoga zigira ubukana bwinshi.

Yagize ati: “Ziriya nzoga bazikora mu bintu bitandukanye kandi bitizewe, ingunguru n’ibidomoro bazibikamo nta suku biba bifite. Abaturage iyo bamaze kunywa ziriya nzoga bagasinda, batangira gukora ibyaha byigajemo urugomo rwo gukubita no gukomeretsa, gufata abana ku ngufu, n’irindi hohotera ritandukanye.”



CIP Twajamahoro avuga ko ziriya nzoga zishobora kugira ingaruka ku buzima bw’uwazinyoye ari nayo mpamvu Polisi y’u Rwanda itazahwema kurwanya izi nzoga aho ziri hose.

Ati: “Iyo twafashe ziriya nzoga duhuza abaturage tukabagaragariza ingaruka za ziriya nzoga ku buzima bwabo mu gihe cya vuba cyangwa mu gihe kiri imbere ndetse n’ibibazo ziteza ku mutekano. Tukabasaba gukomeza gutanga amakuru bagaragaza abantu bakora ziriya nzoga kugira ngo zicike.”

Abaturage bamaze kuganirizwa, inzoga zafashwe zimenerwa mu ruhame ndetse n’abazifatanywe bashyikirizwa ubuyobozi barahanwa.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo avuga ko uyu mukwabu wabereye mu turere twa Huye, Gisagara na Ruhago atari ubwa mbere bibaye kandi ntibizigera bihagarara ndetse bizagera no mu tundi turere tugize intara y’Amajyepfo.

Iteka rya Minisitiri Nº001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo mu ngingo ya 5 bagaragaza ko inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko zifatwa nk’ibiyobyabwenge byoroheje.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 bavuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Mu gika cya Gatatu muri iri tegeko bagaragaza ko ufatanwe ibiyobyabwenge byoroheje ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW).

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Polisi y’igihugu yafashe abantu 12 barenze ku ngamba zo kwirinda Coronavirus...

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 24 Werurwe 2020,Polisi y’igihugu yakoze umukwabu...
25 March 2020 Yasuwe: 1904 0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko iratangira guhana abanze kubahiriza amabwiriza...

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco KABERA yavuze ko guhera kuri...
24 March 2020 Yasuwe: 1797 0

Umukobwa muri Uganda bavuga ko yoherejwe n’u Rwanda kubanduza Covid19 atuye...

Taliki 20/2/2020 ikinyamakuru Chimpreports cyo muri Uganda cyanditse ko...
23 March 2020 Yasuwe: 31158 0

Huye: Umukozi wo mu rugo yafatanywe igipfunyika cyuzuye urumogi

Tariki ya 09 Werurwe 2020, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Huye...
11 March 2020 Yasuwe: 1108 0

Gasabo: Imvubu yari imereye nabi imyaka y’abaturage yarashwe...

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo bwatangaje ko Imvubu...
8 March 2020 Yasuwe: 16792 2

Abasore n’inkumi bifuza kwinjira mu ngabo z’u Rwanda bahawe rugari,reba...

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda,RDF, buramenyesha Abanyarwanda bose bifuza...
3 March 2020 Yasuwe: 6866 8