skol
fortebet

Polisi yarahiriye guhiga bukware abazunguzajyi, uwaba aziranye n’umuzunguzajyi amuburire abihagarike (Video)

Yanditswe: Wednesday 23, Aug 2017

Sponsored Ad

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pascal Nyamurinda ndetse n’Umuvugizi wa Polisi ACP Theos Badege batangaje ko hagiye gukoreshwa imbaraga n’uburyo bitari bisanzwe bikoreshwa mu kurwanya abazunguzajyi ndetse no guca ubuzunguzajyi burundu mu Mujyi wa Kigali.
Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa gatatu, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yabwiye itangazamakuru ko ubuzunguzagi buteza ikibazo gikomeye cyo gucuruza mu kajagali binateza ingaruka mbi zikomeye ku bukungu bw’Igihugu.
Yongeyeho kandi ko (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pascal Nyamurinda ndetse n’Umuvugizi wa Polisi ACP Theos Badege batangaje ko hagiye gukoreshwa imbaraga n’uburyo bitari bisanzwe bikoreshwa mu kurwanya abazunguzajyi ndetse no guca ubuzunguzajyi burundu mu Mujyi wa Kigali.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa gatatu, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yabwiye itangazamakuru ko ubuzunguzagi buteza ikibazo gikomeye cyo gucuruza mu kajagali binateza ingaruka mbi zikomeye ku bukungu bw’Igihugu.

Yongeyeho kandi ko Ubuyobozi butakomeza kwihanganira akajagali gatezwa n’abazunguzajyi aho bamwe ubuyobozi buvuga ko banze kujya mu masoko bubakiwe yo gukoreramo.

Umuvugizi wa Polisi ACP Theos Badege yabwiye Itangazamakuru ko abazunguzajyi babangamiye umutekano ndetse ikibazo cyabo kikaba cyari kimaze gufata indi intera aho basigaye bahangana n’abashinzwe umutekano.

Yavuze ko bagiye gukoresha imbaraga zihariye kandi nyinshi aho Polisi igiye gushyiramo imbaraga nyinshi zitigeze zikoreshwa mbere.

Yagize ati: “Polisi y’Igihugu niyo igiye kuyobora iki gikorwa cyo kubahiriza amategeko ndese no guca uyu muco wari utangiye gukura wo gusuzugura izindi nzego zajyaga zibishyira mu bikorwa”.

Polisi itangaza ko iki kibazo igiye kukicyemurira nyuma y’aho cyasaga n’ikiri mu maboko ya Dasso n’Inkeragutabara. Iyi mitwe ishinzwe umutekano abazunguzajyi bayishinje igihe kinini ruswa n’akarengane aho bamwe babashinja kubambura ibintu bakabigurisha ku bandi, kubaka ruswa ndetse n’urugomo.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko DASSO n’Inkeragutabara bagiye bakora akazi kabo neza, bagahakana ko zitwara ibyo zambuye abazunguzagi ariko nanone n’ubwo buvuga ko hari inyubako ibikwamo ibitabora babibikamo ntabwo bugaragaza aho iyo nyubako yaba iherereye, ingano n’agaciro k’ibibitsemo n’igihe byaba bimazemo.

Ubuyobozi kandi buvuga ko abazunguzajyi bubakiwe amasoko bashobora gucururizamo afite agaciro karenga miliyoni 300 ndetse bagahabwa n’inguzanyo ishobora kugera ku bihumbi 200 kuri buri muntu. Gusa ngo hari abanze kuyajyamo.

N’Ubwo Umujyi wa Kigali uvuga ko wari washakiye igisubizo mu kubakira masoko abazunguzajyi, bamwe mu bayagiyemo babwiye Umuryango ko bavuga bagezemo bakananizwa n’ubuyobozi bwayo masoko aho buri muntu yatomboraga ubwoko bumwe bw’imbuto acuruza. Ibi ngo bikaba byarateye igihombo gikabije ababaga batomboye imbuto zibora vuba nk’avoka, izidakenerwa cyane nk’indimu cyangwa se izihundura mu gihe cy’umwaka iki n’iki ntube wazibona. Kubangira gucuruza imbuto zose byagiye bituma bahomba bahitamo gusubira mu buzunguzajyi.

Mu kurandura ubuzunguzajyi, ntirahamenyekana neza imbaraga zizakoreshwa zirenze izakoreshejwe mbere. Bamwe mu bazuguzajyi bavuga ko bagiye bamburwa ibyo baranguye byose bagataha amara masa, bamwe bakavuga ko bagiye bafungirwa muri za kasho no kwa “Kabuga” igihe cyagera bakabona bararekuwe, bamwe bavuga ko rimwe na rimwe bakubiswe ariko bakavuga ko batazahagarika ubuzunguzajyi.

Igiciro cy’ubuzima kindenda gihenda, umujyi ukura za kavukire n’abawugana baciriritse badakurana nawo mu bushobozi, inzara n’isenyuka ry’imibereho y’icyaro ituma benshi baza mu mujyi gushaka amaramuko, gutakaza indagaciro z’umuryango n’imbaraga nke mu kurengera imibereho y’umuryango, abimuwe aho bari batuye bagahabwa amafaranga nta bumenyi bwo kuyacunga akabashirana biri mu byongereye abazunguzajyi muri Kigali kandi bishobora kuzanakomeza kongera ubundi bwoko bw’akajagali mu gihe kiri mbere.

N’ubwo nta rwego na rumwe rwigeze rubyemeza, hari amakuru nanone avuga ko hari abitwikira ubuzunguzajyi bagakora ibindi bikorwa bikomeye bihungabanya umutekano birimo icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, ihohotera n’ibindi. Ikindi ni uko mu gihe uru rwego rwakwemerwa rugakomeza nk’urwananiranye kandi rugakomeza gukorera mu kajagali rushobora kuzateza ikibazo gikomeye cyaba icy’umutekano cyangwa icya politiki.

Ibitekerezo

  • Ikibazo kiri mu rda ni ugushaka gukora ibintu biri mu rwego rwo hejuru birenze ubushobozi bw,abaturarwanda. Uriya muturage uzunguza agataro nuko aba yabuze ukundi abigenza. Niba ibyo bavuga byo kububakira amasoko no kubaha iyo nguzanyo koko ariko bigenda byaba ntako bisa, ariko igitangaje nuko akenshi iyo ubikurikiranye usanga ari nk,amananiza. Ngewe mbona igikenewe aruko ubuyobozi bw’umujyi na police bumanuka bukegera abo bazunguzayi bakicara hasi mu bwubahane bagashakira hamwe umuti w,ikibazo.aha siniyibagije ko hari abazunguzayi bameze nk,ibyihebe abandi ibisambo cyane cyane insoresore, abo habaye hari gihamya bajyanwe mu bigo ngororamuco. Ibitari ibyo ikibazo kizahora ari ikibazo. Nge simba mu rda mba mu mujyi uteye imbere cyane utagira aho uhera ugereranya na Kigali ariko abazunguzayi bariyo, imodoka ntoya zirakora, caguwa irahari,...mu rda rero gutekereza ku iterambere ni byiza ariko hari umuvuduko bishobora gukorwamo ugasanga bikozwe bafatiye ku bushobozi bw’abifite hirengagijwe ko nibura 80% by,abaturarwanda badafite ubwo bushobozi.

    ariko izi ngamba mufatira abazunguzayi ko mutarazifatira abakoresha ibiyobyabwenge,ndetse n’indaya.Mujye mushyira mugaciro umuntu ajya kuzunguza ashaka ubuzima muti ateje umutekano muke.indaya zirara amajoro ziteze,abanywa ibiyobyabwenge ku mugaragaro nta ngamba murafata zikakaye nk’izabazunguzayi,ibi bintu mujye mubyigana ubushishozi.kuko nabo ni abanyarwanda kandi hari n’abo mu miryango yanyu.ikindi mutibazaho ibyakwa abazunguzayi bishyirwa hehe,ko ntarumva cyamunara yabyo (imbuto,imyenda,inkweto,....)ese kuki badacika ni ukunanirana cyangwa abo mwohereza kubarwanya nibo babigiramo uruhare,kuko babaka ruswa iyo babafashe.gusa mubyigeho neza mushake umuti w’igihe kirambye kandi nabo bagire umutekano wo mu gifu.

    nyamaramujyemumenyako ubushobozibwabantu butangana nimukabonemuhembwa ngomwumveko abanyagihugubose babona umushara icyonzicyo Imana irabarinze kdi izababaza ibyomukora

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa