skol
fortebet

Polisi yerekanye abatekamutwe bahoze ari abapolisi bamburaga abaturage babizeza kubaha impushya zo gutwara ibinyabiziga

Yanditswe: Sunday 16, Feb 2020

Sponsored Ad

Abagabo 3 bahoze muri Polisi y’u Rwanda beretswe itangazamakuru n’ubuyobozi bwa Polisi bashinjwa kwambara umwambaro w’uru rwego bahoze bakorera barangiza bakajya gutekera umutwe abaturage bababeshya ko babahaye amafaranga babafasha kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Sponsored Ad

Aba bagabo ni Augusto Munyemana, Theogene Rukundo na Noel Munyarugendo. Uko ari batatu bafatiwe mu mujyi wa Kigali ku wa kane w’iki cyumweru berekwa itangazamakuru kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Gashyantare 2020.

Aba bagabo babeshyaga abaturage ko hari poromosiyo yo guha permis abanyamahanga, bakabizeza ko batanze ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda na bo bazihabwa.

Icyatumye abaturage babizera nuko bababonanaga imyenda ya polisi. Bavuga ko ngo banigeze kubajyana ku Muhima, aho ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda rikorera ku mirongo iba iriho abashaka permis babajijisha.

Bemeza ko aba bagabo bari babasabye ibihumbi 400 Frw kugira ngo babahe permis nyuma yo kuyabaha barabahinduka bituma bamenya ko ari abatekamutwe.

Uwitwa Mukeshimana Alex yagize ati “Turi hano ku bw’abantu b’abatekamutwe twahuye batubwira ko ari abapolisi ngo hari poromosiyo y’abanyamahanga bari gushaka kubajyana hanze ariko ngo barabura abantu batandatu baratubwira ngo natwe baduhereza ibyangombwa ariko babinyuza kuri uyu mugenzi wanjye.”

Yakomeje avuga ko nyuma gutanga amafaranga ye ariko ntabone permis yahisemo kubimenyesha RIB noneho itangira kubakurikirana.

Mbonigaba Gideon, we avuga ko ubutekamutwe aba bagabo babakoreye bakabarya ayabo bwatumye bafunguka mu mutwe anashishikariza abanyarwanda bose kujya bashishoza mu rwego rwo kwirinda ko bahura n’ibibazo bahuye na byo.

Ati “Badutwaye amafaranga mu buryo mbese tutasobanukiwe kuko batubwiye ko hari gahunda yo guha abanyamahaga permis, ariko bavuga ko hakenewe abandi batandatu natwe dutanze amafaranga baziduha, nibwo twagiye tuyabaha ariko nyuma baza kuvuga ko hari andi asigaye tubimenyesha polisi.”

Yakomeje avugako iyo aba bagabo baba badafite imyenda ya polisi batari kubarya amafaranga yabo, anaboneraho gusaba abanyarwanda kujya bashishoza mbere yo gukoresha amafaranga yabo kuko abatekamutwe bamaze kwiyongera.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, we yabwiye itangazamakuru ko aba bagabo ari ibisambo ndetse batari bakiri abapolisi kuko bari barasezerewe.

Ati “Ni ibisambo nk’uko byafashwe biri kwambura abaturage amafaranga bibabeshya kandi abantu nk’aba dusanzwe tuberekana buri munsi uretse n’abo bahoze ari abapolsi hari n’abasivili babyiyitirira bakagenda bakambura abaturage muri ubwo buryo.”

Yasabye abaturage gushaka permis mu nzira zemewe kuko polisi y’Igihugu idahwema gukoresha ibizamini zitangirwamo.

CP Kabera yongeyeho ko icyaha bakoze gikomeye kuko umupolisi wese ategetswe gusubiza ibikoresho byose by’akazi iyo yirukanwe anashimangira ko nibahamwa n’icyaha cyo kwiyitirira icyo batari cyo bazahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’itanu n’amande ari hagati ya miliyoni imwe n’ebyiri cyangwa eshatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa