skol
fortebet

RDC yashyikirije u Rwanda abarwanyi 5 bo mu mutwe wa CNRD n’imiryango yabo

Yanditswe: Saturday 28, Dec 2019

Sponsored Ad

Abarwanyi batanu bo mu mutwe CNRD wiyomoye kuri FDLR, n’abandi 28 babakomokaho, bagejejwe mu Rwanda ku wa Gatanu bavanwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Sponsored Ad

Iyi gahunda yabereye mu Karere ka Rusizi ku mupaka wa Bukavu, aho ibihugu byombi bihana imbibi.

Ni umuhango witabiriwe n’umuyobozi ushinzwe iperereza mu Burengerazuba bw’u Rwanda, Maj. Pascal Munyankindi, n’abandi bashinzwe iperereza muri batayo ya 33 yo muri RDC.

Abazanywe barimo abarwanyi batanu, abana 18 n’abagore 10.

Captain Dieudonné Kasereka, umwe mu bavugizi ba batayo ya 33 ikorera muri Kivu y’Epfo na Maniema, yavuze ko iki ari igikorwa gikomeje cyo guhiga bukware aba barwanyi cyatangiriye muri Kivu y’Epfo, mu minsi ishize.

Yagize ati “Aba bantu batawe muri yombi mu hantu hatandukanye, murabizi ko mu gace ka Kilehe ho twabamazemo ndetse no muri Walungu, ubu twerekeje mu gace ka Mwenga, aho turimo gukurikirana aba barwanyi ba CNRD bahunganye intwaro.”

Kasereka yavuze ko abasirikare bake b’uyu mutwe bari mu gace ka Mwenga nyuma y’aho ingabo za leta zitangiye kubakwiza imishwaro.

Ati “Twatangije umukwabu kuri abo barwanyi bari mu mashyamba ya Kasika kandi tuzakomeza kubasangamo, icyo nicyo mbijeje.”

Tariki 16 Ukuboza 2019, abarwanyi 291 barimo ababakomokaho 11 bageze mu Rwanda, naho tariki 21 Ukuboza hazanwa abandi 71 barimo babakomokaho 1,471.

Kuva mu Ugushyingo, ingabo za RDC zagabye ibitero muri Kivu y’Amajyepfo bigamije gutsinsura imitwe yitwaje intwaro yaba ikomoka mu bihugu by’ibituranyi n’iy’imbere mu gihugu.

Umwe muri iyo mitwe ni CNRD, ubarizwamo abahoze mu mutwe wa FDLR. Mu cyumweru gishize, ingabo za RDC zatangaje ko zafashe abarwanyi bagera ku 2000.

Tariki 25 Ukuboza 2019, Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zemeje ko zataye muri yombi abayobozi babiri bo mu mutwe wa CNRD ugizwe n’abarwanyi bagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda bahoze bari muri FDLR.

Abo ni Uiyamu Mutabazi na François Muvuni, aho umwe yari Umunyamabanga Mukuru undi ari umwe mu banyapolitiki bo hejuru ba CNRD.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa