skol
fortebet

RDC yashyikirije u Rwanda inyeshyamba 291 z’umutwe wa CNRD zafashwe na FARDC

Yanditswe: Tuesday 17, Dec 2019

Sponsored Ad

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yashyikirije u Rwanda abarwanyi 291 bo mu mutwe w’iterabwoba ururwanya wa CNRD, baherutse gufatirwa mu bitero bikomeje kugabwa ku mitwe yitwaje intwaro mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Sponsored Ad

Aba barwanyi bambutse ku wa 16 Ukuboza 2019 banyuze ku mupaka wa Rusizi uhuza u Rwanda n’Umujyi wa Bukavu muri RDC. Basesekaye mu Rwanda bari kumwe n’abana babo 11.

Ibi bije bikurikira amakuru yatangajwe ku Cyumweru na RD Congo, ko abarwanyi 1,951 bo mu nyeshyamba z’umutwe wa CNRD bafashwe mpiri, bakurikira abafashwe mpiri mu bitero byo guhashya imitwe yitwaje intwaro muri Teritwari ya Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

CNRD ni umwe mu mitwe y’inyeshyamba ukomoka kuri FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.

Igisirikare cya FARDC cyahagurukiye kurwanya imitwe yitwaje intwaro irwanya u Rwanda muri gahunda yayo yo kurandura imitwe yose yitwaje intwaro iri ku butaka bw’icyo gihugu.

Abarwanyi 291 bo muri CNRD/FLN bafatiwe muri ibyo bikorwa bikomeje byo gutatanya CNRD bashyikirijwe u Rwanda n’ingabo za RDC.

Amakuru atangazwa ni uko muri abo barwanyi harimo abafite ipeti rya Colonel barimo Joseph Gatabazi, bakunze kwita Gatos Avemaria na Anthère Ntamuhanga.

Harimo ba Lieutenant Colonel batatu, aba Major batatu biyongeraho Umuvugizi wa FLN, Captain Herman Nsengimana, wagiyeho asimbuye, Callixte Nsabimana [Sankara] wafashwe akaba ari gukurikiranywa n’ubutabera bw’u Rwanda.

Muri abo bazanywe umukuru muri bo ni Gatabazi, bakunze kwita Gatos Avemaria, wari ushinzwe ibikorwa by’abo barwanyi wafashwe n’ingabo za Congo mu ntangiriro z’Ukuboza.

Amakuru yatangajwe ku wa 7 Ukuboza 2019 niyo yahamije ko abarwanyi 1000 ari bo bafashwe mpiri na FARDC mu minsi irindwi. Bacakiwe ku wa 26 Ugushyingo 2019 nyuma y’imirwano yahuje FARDC n’inyeshyamba z’Umutwe wa CNRD yabereye muri Terirwari ya Kalehe.

Icyo gihe Komisiyo y’Igihugu yita ku Mpunzi yemeje ko bamwe muri abo barwanyi bayisabye ko bakwemererwa koherezwa mu Rwanda ku bushake.

Ingabo za Congo ziri guhashya imitwe yitwaje intwaro zibanda mu bice bya Kalehe, aho akaba ariho igice kinini cya MRCD-Ubumwe kiyobowe n’abarimo Umunyapolitiki wari Minisitiri w’Intebe Faustin Twagiramungu gifite ibirindiro.

Uyu mutwe uyobowe n’uwari Visi Perezida wa FDLR ‘Lt Gen’ Laurent Ndagijimana, bakunze kwita, Wilson Irategeka cyangwa Rumbago. Igisirikare cyacyo cya FLN, kiyobowe na ‘Lt Gen’ Habimana Hamada.

Nyuma yo gushwiragizwa no kwicwamo abakomeye, abarwanyi ba FLN basigaye bahungira muri Pariki y’Igihugu ya Kahuzi-Biega hafi ya Bukavu mu Burasirazuba bwa Congo.

FLN ni Umutwe w’inyeshyamba za CNRD Ubwiyunge witandukanyije na FDLR, ikaba umunyamuryango w’impuzamashyaka MRCD yashinzwe na Paul Rusesabagina mu gihe umuvugizi wawo ari Twagiramungu Faustin.

Amakuru ava mu gisirikare cya RDC avuga ko kugeza ku wa 6 Ukuboza 2019, abarwanyi 600 ba FDLR n’abandi bayishamikiyeho berekejwe mu Nkambi ya Gisirikare ya Nyamunyunyi hafi y’Ikibuga cy’Indege cya Kavumu. Abandi barenga 400 bari baherereye ahazwi nka Bitale muri Teritwari ya Kalehe.

Umuyobozi wungirije muri Teritwari ya Kalehe, Pascal Cimana, aheruka gutangariza itangazamakuru ko mu barwanyi bafashwe harimo abafatanywe intwaro zigera kuri 64 zirimo inini n’into.

Aba barwanyi bagotewe mu Ishyamba rya Pinga riri mu Burasirazuba bwa RDC baza no kuhafatirwa nyuma yo kuraswaho ibisasu by’inkazi mu gitero kiri mu bigamije gutsintsura imitwe yitwaje intwaro mu mashyamba rya Congo Kinshasa.

Mu minsi ishize kandi FARDC yafashe mpiri Umuyobozi Mukuru wungirije w’Umutwe udasanzwe w’Inyeshyamba za FDLR (FDLR-CRAP), Nshimiyimana Asifiwe Manudi.

Mu ntangiriro z’Ukuboza FARDC yokeje igitutu imitwe y’inyeshyamba iyirukana mu duce dutandukanye turimo Kalehe, Rutare, Disasimana na Njanjo.

Muri Kamena, Perezida wa RDC, Félix-Antoine Tshisekedi, yavuze ko afite umugambi wo kurandura burundu imitwe yitwaje intwaro ikorera muri iki gihugu ndetse ko biri kuganirwaho na Monusco n’ibihugu by’ibituranyi birebwa n’ikibazo.

Ni inama ikomeje guhurizwamo ibitekerezo bigamije gushyira iherezo ku mitwe irimo ADF ikomoka muri Uganda; FDLR, RNC, CNRD na RUD-Urunana ikomoka mu Rwanda; Mai-Mai n’indi yo muri RDC na RED/TABARA, FNL n’indi ikomoka mu Burundi.

Umwe mu barwanyi bakomeye baguye muri ibi bitero ni Lieutenant General Sylvestre Mudacumura wayoboraga Umutwe wa FDLR, wiciwe mu gace ka Bwito mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Nzeri 2019.

Abandi bagizweho ingaruka n’ibi bitero ni abarwanyi b’Ihuriro b’igisirikare cya P5, cyubakiye ku mashyaka atanu ari yo Amahoro People’s Congress, Forces Démocratiques Unifieés – Inkingi (FDU-Inkingi); People’s Defence Pact-Imanzi (PDP-Imanzi), Rwanda National Congress (RNC) na PS Imberakuri. Bose ngo bakuriwe na Kayumba Nyamwasa.

Abo barimo (Rtd) Major Habib Mudathiru wari Umuyobozi ushinzwe ibikorwa n’imyitozo hamwe n’abandi 24 yari ayoboye bafashwe n’Ingabo za FARDC bagashyikirizwa u Rwanda. Ni mu gihe abandi benshi bo bamaze kubigwamo.

Inkuru ya IGIHE

Ibitekerezo

  • Uretse kwiha amapete akomeye,nta barwanyi barimo.War is not the solution to mankind problems.Imana ntabwo yaturemeye kurwana,ahubwo yaturemeye gukundana.Ikindi kandi,abanyarwanda turi abavandimwe.Abashaka intambara,ni ukubera inyungu zabo gusa:Ibyubahiro n’amafaranga.Ariko babigeraho habanje gupfa abantu benshi cyane.Nyamara bakitwaza "akarimi keza",ngo baje kubohora igihugu.Niko inyeshyamba zose zivuga.Umukristu nyakuri,abima amatwi,akanga kubarwanirira.Nkuko Zaburi 5 umurongo wa 6 havuga,Imana yanga abantu bose bamena amaraso y’abandi.Intwaro y’abakristu nyakuri ni Bible.Bayirwanisha bajya mu nzira bakabwiriza abantu gukundana no gushaka Imana,kugirango izaduhe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ariko abakora ibyo itubuza,urugero abarwana,Bible ivuga ko batazaba muli paradizo.Bisobanura ko batazazuka ku munsi wa nyuma wegereje.

    Rwose DRC na presida wabo nabo gushimirwa izinkoramaraso nizize ziburanishwe zihanwe byintangarugero kuzindi ngegera zenewabo zigifite umugambi wo kwica abanyarwanda Twagiramungu ko atavuga yo kanyagwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa