skol
fortebet

Remera: Yakubiswe na bagenzi be bamugira intere ngo abatwara abakiriya

Yanditswe: Friday 07, Jul 2017

Sponsored Ad

Umusore uri mukigero cy’ imyaka 28 ukora umurimo wo gucuruza m2u yakubiswe na bagenzi be inzego z’ umutekano zihagera bamaze kumugira inoge.
Ahagana mu ma saa y’ ine n’ igice kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Nyakanga nibwo uyu musore yakubiswe na bagenzi bakorana umurimo wo gucuruza M2U. Abasore bane bakubise mugenzi wabo bavuga ko bamuhoye ko abatwara abakiriya kandi ari mushya ku iseta.
Aba basore bacururiza m2u ku muhanda werekeza kuri sitade nto I Remera imbere y’ ibiro bya airtel.
Ababibonye (...)

Ababibonye bavuga ko uyu musore yatangiye guhohoterwa kuva ejo tariki 6 Nyakanga.

Abamotari bakijije uyu musore bavuga ko bahageze bagasanga bagenzi bamumereye nabi bamukubita imigeri n’ ibipfunsi.

Abaturage babibonye batangaje ko uyu ari umuco mubi bavuga ko abasore bane bakubise mugenzi wabo bakwiye gukurikiranwa bakabiryozwa.

Umwe muri bo yagize ati “Byatangiye ejo bamwiyenzaho. Uyu munsi nibwo twagiye kubona tubona baramugandaguye ngo abatwara abakiriya.”

Uyu muturage yakomeje agira ati “Uyu ni umuco mubi aba basore bahanwe”

Aba baturage bavuze ko aba basore bane ari ib’ I Cyangugu.

Abashinzwe umutekano bahageze bafata abo basore bakekwaho gukubita mugenzi wabo, n’ uwakubiswe babajyana kuri polisi.

Iyi modoka niyo yatwaye abasore barwanye ibajyana kuri polisi

Ibitekerezo

  • ibishyi nibinyamahane kandi aho biri bibabyironze ntiwasanga aho abashyi batuye nguturane nabo nutunyamahane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa