skol
fortebet

Rubavu:Abantu 52 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bari kubyinira igisope ahazwi nko kwa Nyanja

Yanditswe: Sunday 22, Nov 2020

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu,mu Murenge wa Gisenyi yafashe abantu 52 bishe amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 bari mu bikorwa byo kwidagadura birimo no kubyina igisope.

Sponsored Ad

Ni ibikorwa byarimo bibera Ahagana saa yine n’iminota 40 z’ijoro nibwo inzego z’umutekano zasanze abantu barimo kuririmba banabyina indirimbo za karahanyuze zizwi nk’Igisope, muri Roxy Restaurant,hazwi ku izina ryo kwa Nyanja, ubu hakaba hatangirwa ibyo kurya n’ibyo kunywa.

Ubwo inzego z’umutekano zahageraga zikaba zahavanye abantu 52 zibajyana muri Stade ya Rubavu kwigishwa no gucibwa amande yo kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Iyi Roxy Restaurant na yo yafunzwe, abayobozi bayo bajyanwa gufungwa hagendewe ku bihano byo kwirinda COVID-19.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Uwimana Vedaste, yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko abantu bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid19 kandi aho atubahirijwe barabahana.

Ati "Ibikorwa byo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo mwirinda Covid19 birakorwa kandi abatayubahiriza barahanwa bagacibwa amande.Niyo mpamvu turaha kuko batubahirije amabwiriza."

Uwimana avuga ko mu murenge ayobora hari abayobozi bakingiye ikibaba utubari dukora bitemewe bituma basezera ku mirimo.

Kimwe mubikomeje kuyoberana ni utubari tumwe dukora Ibikorwa byo kwidagadura kandi bitaratangira, nyamara ngo ababikora bitwaza ko amabwiriza yo gucuranga radio bitabujijwe mu gihe bikurikirwa no kubyina.

Umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera avuga ko abantu bagomba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid19, aho avuga ko abakora utubari bongeyeho restaurent bagamije gukora nk utubari kurusha uko bakora nka restaurent.

"Ntawe ukwiye kubahiriza amabwiriza atinya ibihano ahubwo buri wese yakabaye yumva ko ari inshingano ze kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus."

Nubwo Roxy restaurant yafatiwemo abari mu bikorwa byo kwidagadura tariki 15 Ugushingo nabwo Polisi yari yasanze muri Serena Hotel abantu mu bikorwa bitubahiriza amasaha yagenywe mu kubahiriza COVID19, mu gihe n’utubari dukorera ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu mu mujyi wa Gisenyi twahinduye inyito twitwa restaurants kandi dukora amasaha kurenza saa yine z’ijoro.

Nubwo ibikorwa bimwe bigenda bikomorwa akarere ka Rubavu kari mu turere tubonekamo abarwayi benshi ba COVID19 kuko tariki 22 Ugushingo habonetse abarwayi 8 mu gihe kuva tariki 16 Ugushingo Minisitere y ubuzima imaze gutangaza ko mu karere ka Rubavu habonetse abarwayi 18 ba COVID19 bigaragaza ko kutubahiriza amabwiriza ya COVID19 bishobora kongera abarwayi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa