skol
fortebet

Rubavu: Umugabo yatemye mugenzi we nawe arikomeretsa nyuma y’amakimbirane yateje yo kugurisha inka imwe abantu 2 batandukanye

Yanditswe: Sunday 03, May 2020

Sponsored Ad

Umugabo witwa Sebarabona Theoneste w’imyaka 40 yatemye mugenzi we nawe arikomeretsa nyuma y’amakimbirane yateje yo kugurisha inka ye abantu babiri batandukanye.

Sponsored Ad

Uyu Sebarabona na mugenzi we witwa Ndayambaye Kazungu bari kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Nyakiriba cyo mu murenge wa Nyakiriba mu karere ka Rubavu nyuma y’uko Sebarabona atemye Ndayambaje yarangiza nawe akikomeretsa.

Ku mugoroba wo kuwa Gatanu tariki 1 Gicurasi 2020 nibwo aba bombi bakozanyijeho bibaviramo gutemana ubwo bari mu rugo rwa Sebarabona.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Ukwezi avuga ko intandaro y’ uku gukomeretsanya ari inka Sebarabona yagurishije [yagwatirije] abantu 2 batandukanye.

Kuwa Gatanu w’iki cyumweru nibwo Ndayambaje yagiye kwa Sebarabona gutwara inka yari yaratangiye amafaranga, agezeyo ahahurira n’uwitwa Ndahayo Javan nawe aje gutwara iyo nka avuga ko nawe yahaye amafaranga Sebarabona amubwira ko ingwate ari iyo nka.

Ibi byaje kubyara imvururu batangira gutongana maze Sebarabona atema bikomeye mu mutwe Ndayambaje nawe arikomeretsa bombi bajyanwa ku kigo nderabuzima.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakiriba,Tuyishime Jean Bosco,yemereye UKWEZI ko aya makuru ari ukuri.

Ati “Icyateye imvururu ni uko yagurishe inka abantu babiri,ntabwo ari ukugurisha ni ukugwatiriza, yagwatirije inka bamuha amafaranga ubwo yari ayakeneye, baje kuyitwara bibyara imvururu barashyamirana, bagiye kwa muganga nyuma yo kuva kwa muganga rero ubwo ubuyobozi buzabafasha yishyure”.

Tuyishimire avuga ko ibyo Sebarabona avugwaho byo kugwatiriza inka kabiri abantu babiri batandukanye abaye yarabikoze byaba ari ukubura ubunyangamugayo. Gusa ngo ntabwo yabyemeza ijana ku ijana ko byabaye kuko uwa kabiri uvuga ko yahaye Sebarabona amafaranga ariko aterekanye inyemezabwishyu yayo,mu gihe undi we yayerekanye.

Inzego zishinzwe umutekano ziri kubikurikirana ngo hamenyekane neza ukuri kw’icyateye izi mvururu.


Barwanye bapfa inka Sebarabona yagwatirije kabiri

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa