skol
fortebet

Rubavu: Umugore n’umugabo we bafatanwe udupfunyika 2,480 tw’urumogi

Yanditswe: Friday 15, Jan 2021

Sponsored Ad

Abapolisi bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge(ANU) ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 13 Mutarama 2020, bafashe Ndayisenga w’imyaka 32 n’umugore we Mureshyankwano Alice w’imyaka 26 bafite udupfunyika ibihumbi 2,480 tw’urumogi.

Sponsored Ad

Uwo mugabo n’umugore we bafatiwe mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Rugerero, Akagari ka Rwaza, Umudugudu wa Rwaza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bari babizi neza ko uriya mugabo n’umugore we bacuruza ibiyobyabwenge(urumogi). Mu gufatwa kwabo umugore yafashwe arwikoreye mu ndobo nk’aho harimo ibindi bintu.

Ati: “Abaturage baduhaye amakuru ko uriya mugabo n’umugore we bacuruza urumogi, twahise dutegura igikorwa cyo kubafata. Bafashwe bari kumwe ahagana saa tatu z’ijoro bari barushyiriye umukiriya wabo,umugore yari arwikoreye mu ndobo irimo udupfunyika 2,000 umugabo we amuherekeje.”

CIP Karekezi yakomeje avuga ko nyuma yo kubafata bavuze ko hari umuntu bakorera ari nawe nyiri urumogi, bahise bajya kwereka abapolisi ahari ububiko bw’urwo rumogi.

Ati “Bamaze gufatwa bagiye kwereka abapolisi ahantu hari utuzu babikamo urwo rumogi, bagezeyo kamwe bagasanzemo udupfunyika 400 akandi bagasangamo udupfunyika 80 hari n’urwari rubitse mu ijerikani. Ubu haracyashakishwa uwo bavuga ko ari we mukoresha wabo.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yagaye bamwe mu babyeyi usanga bijandika mu bikorwa by’ibiyobyabwenge agaragaza ko baba bateje ibibazo umuryango wabo ndetse baba barimo gutanga umurage mubi ku bana babo.

Ati: “Usibye bariya bafashwe, ni kenshi hafatwa umugabo hashira iminsi mike hagafatwa n’umugore nawe acuruza urumogi ndetse hakaba ubwo usanga n’abana babo barucuruza. Urumva ko abagakoreye umuryango bahita bajya gufungwa ubwo umuryango ndetse n’Igihugu bagasigarana umutwaro wo kwita ku bana.”

Yashimiye abaturage bamaze gusobanukirwa ingaruka z’ibiyobyabwenge bagafatanya n’inzego z’umutekano mu kubirwanya aho barimo gutanga amakuru.

Yabasabye gukomeza gutanga amakuru mu rwego rwo gukomeza kwiyubakira Igihugu. Mu Karere ka Rubavu hakunze gufatirwa abantu bakwirakwiza urumogi kandi bafatwa barukuye mu Gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Ndayisenga n’umugore we bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo bakorerwe idosiye.

Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko igihano kiba igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa