skol
fortebet

Rubavu: Umukecuru nyuma yo kuburirwa irengero yabonetse yakaswe ijosi

Yanditswe: Wednesday 16, Aug 2017

Sponsored Ad

Nyirabahizi Gaudence w’ imyaka 67 y’ amavuko yabonetse mu gashyamba mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Kanama yapfuye.
Uyu mukecuru wari utuye Akagari Kirerema, Umudugudu wa Rugali, umurenge wa Kanzenze mu karere ka Rubavu yabonetse yapfuye nyuma y’ aho ku munsi w’ ejo ku wa Kabiri yari yaburiwe irengero
Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda mu ntara y’Iburengereazuba IP Theobald Kanamugire yatangarije Umuryango ko polisi y’ u Rwanda yatangiye iperereza ngo hamenyekanye abari inyuma y’ uru (...)

Sponsored Ad

Nyirabahizi Gaudence w’ imyaka 67 y’ amavuko yabonetse mu gashyamba mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Kanama yapfuye.

Uyu mukecuru wari utuye Akagari Kirerema, Umudugudu wa Rugali, umurenge wa Kanzenze mu karere ka Rubavu yabonetse yapfuye nyuma y’ aho ku munsi w’ ejo ku wa Kabiri yari yaburiwe irengero

Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda mu ntara y’Iburengereazuba IP Theobald Kanamugire yatangarije Umuryango ko polisi y’ u Rwanda yatangiye iperereza ngo hamenyekanye abari inyuma y’ uru rupfu.

Yagize ati “ Umurambo abantu bawubonye mu gashyamba, saa kumi n’ ebyiri za mu gitondo…turacyakora iperereza ngo tumenye ababyihishe inyuma.”

IP Kanamugire yavuze ko polisi itaramenya niba hari abantu nyakwigendera yari afitanye nabo ibibazo yongeraho ko polisi irimo gukurikirana ngo hamenyekanye abishe Nyirabahizi.

Nyirabahizi yari afite abana nubwo tutabashije kumenya umubare wabo.

Ababonye umurambo wa Nyirabahzi batangaje ko abamwishe bagerageje kumuca umutwe gusa ngo ntabwo umutwe watandukanye n’ igihimba burundu.

Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Gisenyi gukorerwa isuzuma rizatuma hamenyekana icyamwishe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa