skol
fortebet

Ruhango: Dosiye z’amasoko y’Akarere zaribwe “zifungwamo amandazi”

Yanditswe: Wednesday 17, Jan 2018

Sponsored Ad

Dosiye z’amasoko y’inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi, imihanda ndetse n’ibindi bikorwaremezo, zaribwe zijya gukorwamo za ambalaje (emballages) zifungwamo amandazi, isukari, imiceri n’ibindi.
Amakuru y’iyibwa ry’izo dosiye yemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, aho yavuze ko abazibye bataramenyekana.
Mbabazi nta byinshi avuga kuri iki kibazo, kuko igihe bamenye ikibazo bahise babimenyesha polisi, ubu amaperereza akaba akomeje. Dosiye zibwe zigafungwamo amandazi (...)

Sponsored Ad

Dosiye z’amasoko y’inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi, imihanda ndetse n’ibindi bikorwaremezo, zaribwe zijya gukorwamo za ambalaje (emballages) zifungwamo amandazi, isukari, imiceri n’ibindi.

Amakuru y’iyibwa ry’izo dosiye yemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, aho yavuze ko abazibye bataramenyekana.

Mbabazi nta byinshi avuga kuri iki kibazo, kuko igihe bamenye ikibazo bahise babimenyesha polisi, ubu amaperereza akaba akomeje. Dosiye zibwe zigafungwamo amandazi zirimo iy’isoko ryo kubaka inzibutso zirimo urwa Ruhango, urwa Kinazi, isoko ry’umuhanda Ruhango-Kinazi-Mugina, ndetse n’izindi nyinshi.
Polisi itangaza ko hakekwa ko ayo madosiye yibwe n’abakora isuku ndetse n’abashinzwe kurinda umutekano ku karere. Abafashwe bemera ko izo nyandiko bazifataga bakajya kuzicuruza ku bazikoramo ambalaje, nk’uko Polisi ibitangaza.

Polisi yamaze guta muri yombi abakekwaho kwiba izi dosiye 6 barimo abashinzwe umutekano ku karere ndetse n’abakora isuku.

Bose bakurikiranweho icyaha cyo gukoresha imfunguzo utari nyirazo ndetse n’icyaha cy’ubujura.

Ni dosiye zose za mbere y’umwaka wa 2015, aho ngo abakozi b’akarere bari biteguye igenzura (audit) bagiye mu bubiko bagasanga amakarito yarimo za dosiye nta nyandiko zirangwamo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kayigi Emmanuel yabwiye Izuba Rirashe dukesha iyi nkuru ko amadosiye yibwe harimo ay’amasoko ndetse n’izindi nyandiko zitandukanye harimo iza Girinka.

Kayigi avuga ko muri ayo madosiye yabuze harimo n’amadipolome y’abantu, amabaruwa asaba akazi ndetse n’andi menshi.

Ati “Ntabwo rero ari impapuro z’amasoko gusa, twagiye dusangamo na za diplome, twasangamo n’ibijyanye na ziriya gahunda z’imibereho myiza y’abaturage, ibintu bya Girinka, inyandiko zitandukanye.”

Akomeza avuga ko mu kwiba izo dosiye, abakora isuku ndetse n’abacungaga umutekano w’ububiko bw’inyandiko babijyagamo umugambi, aho ngo bajyaga kuzigurisha amafaranga bakayagabana.

Kugeza ubu ngo haracyakorwa igenzura ngo harebwe neza umubare w’amadosiye yibwe.

Ngo hari n’igihe mu minsi y’ impera z’ icyumweru, abakora isuku bajyaga baza mu nzu irimo ububiko bw’inyandiko bagafungura basa nk’aho bagiye gukora isuku, abashinzwe kuharinda bakazana urwego bakarutera ku idirishya ry’icyumba kibikwamo inyandiko bakinjiramo, bagakura amadosiye atamdukanye mu bikarito, bakajya kuyagurisha ku bakora za ambalaje.

CIP Kayigi yagize ati “Abasekirite n’abakora isuku, barakoranaga, hari uburyo muri wikendi ngo batiraga ahantu urwego, abakora isuku nk’abakora isuku, rwa rwego bakarwinjiza, umusekirite akaba azamutse hejuru akagwa muri ka kumba karimo iyo archives (ububiko bw’amadosiye). Bagakuramo za mpapuro bakagenda bakagurisha bakikuririramo amafaranga yo kunywa inzoga, wenda n’ubishaka kugura isabune, kuko ngo babahaga bitewe n’impapuro azanye niba azanye impapuro nyinshi bakaba bamwishyura bibiri, niba azanye impapuro nkeya ariko zikeye bakamwishyura 1500 cyangwa 1000 barabyemera, bashinjanya hagati yabo ko babikoraga.”
Polisi ivuga ko mu gukora iperereza yasanze hari aho izo nyandiko zandagaye, mu nsina, mu nzira n’ahandi zaramaze kugurirwamo ibicuruzwa bitandukanye.
Aho abakekwa bazicuruzaga ni hafi neza y’aho akarere kubatse, aho ngo zajyanwaga mu midugudu itandukanye y’Akagari ka Nyamagana.

Abahabwa izo mpapuro z’akarere bakazikoramo za ambalaje ngo babwiye polisi ko abo bakekwaho kuziba bababwiraga ko izo nyandiko nta gaciro zifite, aho ngo zari zarashyizwe muri ‘poubelle’.

CIP Kayigi yagize ati “Abaturage mu mudugudu aho ngaho bagendaga babigura barabyemera ariko bo bakavuga ko ari poubelle. Aho mu nsina hose byandagaye no mu nzu z’abaturage, hari n’aho twageze tugasanga bagifunga utwo dupapuro ngo batujyana mu mafarumasi bagashyiramo imiti, barabyemera bo baravuga bati ‘twe twaraguraga’ umuntu yaravugaga ati ‘njyewe nabonye imari bari babijugunye, ndabizanye. Byagurwaga n’abantu batandukanye ntabwo ari ukuvuga ko ari umuntu umwe.”
Avuga ko abo baguraga izo dosiye ntacyo babakurikiranyeho kuko ngo batari bazi ko zibwe. Ngo abazibaga babaga bazikuye muri za ‘forder’ no mu makarito, aho byari bogoye kumenya ko zibwe.
Ibi ngo banabikoraga kugira ngo ubuyobozi bw’akarere nibubona amakarito bugire ngo impapuro zirimo.
Byamenyekanye ari uko hari abari biteguye igenzura (audit) bagiye gukuramo impapuro basanga zaribwe.”
CIP Kayigi Emmanuel avuga ko aho iperereza rigeze basanga nta sano iri hagati y’iyibwa z’izo nyandiko no gushaka guhisha amakuru ari muri ayo masoko yatanzwe.
Ubutumwa polisi itanga

CIP Kayigi avuga ko akarere kadakwiye guha abantu akazi ngo baterere iyo, aho baba bakwiye gusura umunsi ku munsi bakareba ibikorwa byabo. Ngo kuba ibintu biri mu bubiko biba bifite agaciro kabyo, biba bikwiye kugenzurwa kenshi gashoboka.
Asaba inzego zose kuzajya zicunga neza inyandiko zazo hirindwa ko ikibazo nk’iki cyaba n’ahandi.

Yanasabye abaturage kuzajya batangira amakuru ku gihe, aho ashimagira ko iyo amakuru atangwa kare izo dosiye zifite akamaro zingana zityo zitari kubura.
Yasabye n’ubuyobozi kuzajya bukorana n’abaturage bya hafi kugira ngo bujye bubasha kumenya amakuru ku gihe.

Gupfunyika amandazi, amasambusa, imigati, capati n’ibindi biribwa bihiye, bimaze kuba umuco hirya no hino mu Rwanda, cyane cyane muri butike zo muri karitsiye.
CIP Kayigi avuga ko bazakomeza gukangurira abaturage ububi bwo gupfunyika ibiribwa mu mpapuro zanditseho.

Mu minsi ishize, Dr Justin Kabera wigisha ibihumanya (toxicology) muri Koleji ya Polisi y’i Musanze no muri Kaminuza Gatulika y’u Rwanda, akaba n’umushakashatsi mu kigo cy’ubushakashatsi n’iterambere ry’inganda (NIRDA) yabwiye Izuba Rirashe ko iyo wino yo ku mpapuro igeze mu mubiri itera kanseri ikanamunga amagufa.

Ibitekerezo

  • Ye we zaribwe koko habaye barazinyereje se??kugirango audited itabimenya ni supporting document bashaka gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa