skol
fortebet

Rusizi:Abajura bambaye imyenda ya Gisirikare bateye umuturage bamwambura amafaranga banamwicira umugore

Yanditswe: Monday 28, Dec 2020

Sponsored Ad

Mu karere ka Rusizi mu murenge wa Gihundwe, Abantu bambaye Impuzankano ya Gisirikare, mu ijoro ryakeye bateye urugo rw’uwitwa Bavugamenshi Fidele baramuhambira, barasa umugore we witwa Mukandayisenga Olive arapfa.

Sponsored Ad

Aba bagizi ba nabi bateye urugo rwa Bavugamenshi ari batatu, ngo babiri muri bo bari bambaye imyenda isa n’iya gisirikare, naho umwe yambaye bisanzwe.

Amakuru dukesha IGIHE avuga ko abaturanyi b’uru rugo bavuze ko abo bagizi ba nabi baje bagasaba uwo mugabo usanzwe ari umucuruzi w’amatungo kubaha imbunda, we akavuga ko ntayo afite, nyuma bakamusaba amafaranga.

Bahise bamuzirika maze basaka inzu ye, aho bamutwaye arenga ibihumbi 400 Frw.

Mu gusohoka mu nzu batwaye ayo mafaranga, ni bwo nyakwigendera Mukandayisenga Olive yabakurikiye abatakambira abasaba ko byibuze bamusigiraho make, bahita bamurasa mu rubavu.

Amakuru Ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru cyabonye ni uko uwo mugore yarashwe ntahite apfa, atabarwa n’umuturanyi we amushyira kuri moto ngo amujyanye kwa muganga, ariko igeze inyuma y’urugo ahita ashiramo umwuka.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, yahamirije IGIHE iby’aya makuru, asobanura ko abateye bigaragara ko ari abajura.

Yagize ati “Ni byo koko hari umuturage wacu wishwe n’abajura bitwaje intwaro, bamutwara n’amafaranga arenga ibihumbi 400 Frw.”

Yakomeje avuga ko hagikorwa iperereza ngo hamenyekane ababa bagize uruhare muri ubwo bugizi bwa nabi.

Ati “Ntituramenya abantu baba bagize uruhare muri ubwo bugizi bwa nabi, iperereza riracyakomeje.”

Kayumba yasobanuye ko ibikorwa nk’ibi bidakunze kurangwa mu karere ke ariko abaturage badakwiye guhungabana.

Yagize ati “Nibahumure turacyakora iperereza, ariko barusheho no gukaza ingamba z’umutekano, harimo gutangira amakuru ku gihe mu gihe babonye umuntu batazi neza, cyangwa hari ibikorwa bibi bamukekaho.”

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitaro bya Gihundwe, ari naho waraye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa