skol
fortebet

Rusizi : Abantu bataramenyekana barashe abantu batatu babiri bitaba Imana basubira mu Burundi

Yanditswe: Sunday 12, Mar 2017

Sponsored Ad

Mu Murenge wa Bugarama, Akarere ka Rusizi abantu bataramenyekana barashe abantu batatu barimo umwana, babiri barapfa undi arakomereka.
Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru tariki 12 Werurwe 2017 nibwo abantu bari bitwaje imbunda bageze mu gasantere ka Kakabuga kari mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Ryankana, ahagana nka saa saba z’ijoro, bashyize ipine hafi y’inzu y’umuturage bikekwa ko bashakaga kuyitwika. Icyo gihe ngo umwana wo mu rugo rw’umuturanyi yasohotse agiye kwihagarika, akigera hanze (...)

Sponsored Ad

Mu Murenge wa Bugarama, Akarere ka Rusizi abantu bataramenyekana barashe abantu batatu barimo umwana, babiri barapfa undi arakomereka.

Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru tariki 12 Werurwe 2017 nibwo abantu bari bitwaje imbunda bageze mu gasantere ka Kakabuga kari mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Ryankana, ahagana nka saa saba z’ijoro, bashyize ipine hafi y’inzu y’umuturage bikekwa ko bashakaga kuyitwika. Icyo gihe ngo umwana wo mu rugo rw’umuturanyi yasohotse agiye kwihagarika, akigera hanze bahita bamurasa ahasiga ubuzima.

Itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara n’ igisirikare cy’ u Rwanda rivuga ko abo bantu bahise basubira mu Burundi kuko iryo sanganya ryabere hafi y’ umupaka w’ u Rwanda n’ u Burundi.

Nyuma y’urusaku rw’imbunda, abo bataramenyekana banasanze abanyerondo aho bari bicaye baraswaho, umwe yitaba Imana, undi arakomereka ku kaboko. Uyu ahita ajya kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Bugarama.

Nyuma y’iyo nsanganya, ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi n’ubwa polisi bwazindukiye ahabereye ubu bwicanyi bukorana inama n’abaturage mu rwego rwo kubahumuriza.

Mu gushaka kumenya ababa bihishe inyuma y’ ubu bugizi bwa nabi ku murongo wa telefone ikinyamakuru Umuryango cyagerageje kuvugana n’ umuvugizi wa polisi y’ u Rwanda mu ntara y’ I Burengerazuba ntibyadushobokera.

Igisirikare cy’ u Rwanda cyatangaje ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane imyirondoro y’ abo bicanyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa