skol
fortebet

Rusizi: Abantu bitwaje intwaro barashe abaturage umwe ahasiga ubuzima 8 barakomereka

Yanditswe: Tuesday 20, Jun 2017

Sponsored Ad

Umwe yitabye Imana, abandi 8 barakomereka nyuma y’ uko abantu bataramekana binjiye mu kabari ko mu murenge wa Bugarama bagatangira kurasa abaturage ndetse bakanaturitsa gerenade.
Byabereye mu Kagari ka Ryankana, mu Mudugudu wa Gihigano uturanye n’uherutse kurasirwamo abantu batatu, muri Werurwe uyu mwaka, babiri muri bo bagahita bitaba Imana.
Ababibonye bavuze ko abateye gerenade ari abantu babiri bari bambaye imyenda ya gisivile bahise bahunga berekeza i Burundi. Muri ako kanya ngo bahise (...)

Sponsored Ad

Umwe yitabye Imana, abandi 8 barakomereka nyuma y’ uko abantu bataramekana binjiye mu kabari ko mu murenge wa Bugarama bagatangira kurasa abaturage ndetse bakanaturitsa gerenade.

Byabereye mu Kagari ka Ryankana, mu Mudugudu wa Gihigano uturanye n’uherutse kurasirwamo abantu batatu, muri Werurwe uyu mwaka, babiri muri bo bagahita bitaba Imana.

Ababibonye bavuze ko abateye gerenade ari abantu babiri bari bambaye imyenda ya gisivile bahise bahunga berekeza i Burundi. Muri ako kanya ngo bahise barasa umukecuru witwa Kandenzi Vestine w’imyaka 52, yitaba Imana.

Abakomeretse hahise bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Islamic Bugarama.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo mu Murenge wa Bugarama yatangaje ko byabaye hagati ya saa mbili na saa mbili n’igice zo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kamena 2017.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Theobald Kanamugire, yatangaje ko ataramenya neza iby’iyi nkuru ariko ko agiye kuyikurikirana akaza gutanga amakuru nyuma.

Iki gitero aho gihuriye n’ icyabaye muri Werurwe uyu mwaka kigahitana babiri ni uko ababigizemo uruhare bahita bahungira mu gihugu cy’ u Burundi. Ibi bitero byombi byabereye hafi w’ umupaka w’ u Rwanda n’ u Burundi mu gihe umubano w’ ibihugu byombi hashize imyaka ibiri ujemo agatotsi. U Burundi bushinja u Rwanda ko rucumbikiye abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza tariki 19 Gicurasi 2015, ibi u Rwanda rurabihakana

Ibitekerezo

  • Ahahantu nihakazwe umutekano bareke kuvugango umutekano urarizwe

    Umutekano w’uRwanda uranzwe abashaka kuwuhungabanya ntibazabigeraho gusa iri ni iterabwoba. Kuko kuza ko byarabananiye igisigaye ni bave mu busa. Ago igihugu kigeze kiyubaka ni heza cyane.

    Arko wowe uvugango bareke kuvuga ngurarinzwe wowe uruharerwawe urarukora? Ngendemeza ko urinzwe% kukobitabayibyo abobacengezi barikuhaguma bagakora bibi birenzibyabaye so twitondere ibyotuvuga kuko niyoeazitirira ibyonnyi ntihabura kimwe kiseseka kikamenurugo arko ugahitugitesha kuko uburitayari.

    abobagome polis nibakurikiane kukobirakabije

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa