skol
fortebet

Rutsiro: Umusore n’ umukobwa bapfuye bitunguranye habura iminsi 3 ngo bakore ubukwe

Yanditswe: Wednesday 18, Apr 2018

Sponsored Ad

Umusore n’ umukobwa bo mu murenge wa Gihango akarere ka Rutsiro bitabye Imana bitunguranye habura iminsi itatu gusa ngo basezerane imbere y’ Imana, urupfu rwabo rwashenguye abaturage by’ umwihariko abo mu miryango yabo.

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Mata 2018 nibwo umuturage yabonye mu mugezi wa Mukebera umurambo wa Nishimwe Claudette n’ uwa Nizeyimana Emmanuel biteguraga gushyingiranwa tariki 20 Mata 2018.

Abaturanyi ba banyakwigendera batangarije UMURYANGO ko Nishimwe na Nizeyimana ejo bari biriwe bafatanya imirimo y’ ubuhinzi. Umusore yari yasuye uyu mukobwa dore ko bombi bari batuye mu murenge umwe wa Gihango ariko mu tugari dutandukanye. Bari baramaze gusezerana imbere y’ amategeko.

Umuyobozi w’ Umudugudu wa Nyagahinga Hakizimana Faustin yatangarije UMURYANGO Nizeyimana na Nishimwe bahanutse ku manga bakitura mu mugezi wa Mukeberera. Mukeberera ni akagezi gatoya ariko abagaturiye bavuga ko iyo imvura yaguye amazi ava mu misozi akuzuza kagatwara abantu n’ amatungo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Gihango Mwenedata Jean Pierre yatangarije UMURYANGO ko saa 6:00 za mugitondo kuri uyu wa 18 Mata aribwo bamenye aya makuru. Ngo imiryango ya ba nyakwigendera yari yaraye ibashakisha kuko yabaherukaga bagiye kuragira ihene zikaba zatashye nimugoroba zicyuye.

Mwenedata yakomeje avuga ko iyi mirambo ikimara kuboneka yajyanwe mu bitaro bya Murunda kugira ngo ikorerwe isuzuma hakenyekanye icyateye urupfu.

Bamwe mu baturage baganiriye na UMURYANGO bavuze ko hari abantu bari baravuze ko ubu bukwe butazatha bityo bakaba bakeka ko Nizeyimana na Nishimwe baba bishwe n’ abagizi ba nabi bakabata muri ako kagezi ngo basibanganye ibimenyetso.

Gitifu Mwenedata yavuze ko ibi atabyemeza cyangwa ngo abihakanye ko ahubwo ukuri ku cyateye urupfu kuzagaragazwa n’ ibizami byafashwe n’ abaganga. Gusa ngo polisi irakomeza ikore iperereza.

Imirambo ya ba nyakwigendera yashyinguwe mu irimbi riri hafi y’ isanteri ya Gisiza ku mugoroba wo kuri uyu wa 18 Mata 2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa