skol
fortebet

Rwamagana: Polisi yataye muri yombi abantu 3 bakekwaho kwiba imashini 3 zitanga ingufu z’amashanyarazi

Yanditswe: Tuesday 11, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ku gicamunsi cyo ku cyumweru tariki ya 9 Kanama nibwo Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Fumbwe ku bufatanye n’abaturage bafashe abantu batatu bari bamaze kwiba imashini 3 zitanga ingufu z’amashanyarazi z’isosiyete icukura amabuye y’agaciro mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Murambi.

Sponsored Ad

Abafashwe ni Dukuzimana John w’imyaka 25 , Rwigamba Jean Bosco w’imyaka 21 na Murazimana Santos w’imyaka 26, aba akaba aribo bafatanwe ziriya mashini 3 bamaze kuziba.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko kugira ngo bariya basore bafatwe byaturutse ku banyerondo bo mu murenge wa Fumbwe mu kagari Nyarubuye.

Ati “Tariki ya 9 Kanama saa cyenda z’amanywa abanyerondo babonye bariya bantu bambuka ikiyaga cya Muhazi bari mu bwato bafite imashini 3. Barabahagaritse babaza aho bazikuye batangira kujijinganya bahita bahamagara Polisi iraza irabafata.”

Yakomeje avuga ko ubwo Polisi yabazaga abo basore bari bafatanwe izo mashini umwe muribo witwa Dukuzimana John yavuze ko yari umukozi wa sosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro akaba ariwe wagize uruhare mu mugambi wo kwiba ziriya mashini.

CIP Twizeyimana yagize ati “Tumaze kubafata twarababajije umwe muribo aduhishurira ko yari ashinzwe amasuku muri iyo sosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Twasanze tuyizi kuko yigeze gukora mu karere ka Rwamagana, twarabahamagaye turababaza batwemerera ko babuze izo mashini uko ari 3.”

Bariya basore bahise bashyikirizwa inzego z’ubugenzacyaha muri sitasiyo ya Polisi ya Murambi mu karere ka Gatsibo aho bavuka ndetse ari naho bakoreye icyaha kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko. Ubuyobozi bw’isosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nabwo busubizwa imashini zayo.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasizrazuba yashimiye abanyerondo bagize uruhare mu ifatwa rya bariya basore, anakangurira abaturage kurushaho kwicungira umutekano bityo abantu babonye batabazi kandi babafitiye amacyenga kujya bihutira kubimenyesha izindi nzego.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa