skol
fortebet

Rwamagana: Umugore yangije igitsina cy’umugabo we bapfa ko atamuhaza mu gutera akabariro

Yanditswe: Wednesday 09, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umugore wo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana yakomerekeje igitsina cy’umugabo we, amushinja kutamuhaza iyo bageze mu buriri, kugeza ubwo yatangiye kujya amuca inyuma.

Sponsored Ad

Byabaye mu ijoro ryakeye kuri uyu wa Gatatu, mu Mudugudu wa Bigabiro, mu Kagari ka Cyanya. Umugabo avuga ko umugore we yamukomerekeje akoresheje amenyo.

Umukobwa wo muri uru rugo yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko byatangiye nyina acyurira Se ko nta kindi ashoboye uretse guhaha bakarya, agera aho atangira no kumwerurira ko amuca inyuma kuko ntacyo yishoboreye.

Ati “Ikosa riri kuri mama, afite ingeso zo guca inyuma ya papa akajya mu bandi bagabo, nijoro yatangiye abwira papa ko azajya ajya gusambana n’uwo musambane we, ngo naza hano papa amuhahire arye, ngo kuko ntakindi ashoboye.”

Uyu mugabo wakomerekejwe igitsina n’umugore we yavuze ko batangiye gushyamirana bavuye kunywa inzoga, bageze mu rugo atangira kumwibutsa ko amuca inyuma.

Ati “Twatonganye cyane tugeze aho turarwana ipantalo nari nambaye imvamo, ikimanuka yahise asingira igitsina cyanjye sinzi uko yakigize, mu gihe badukijije nisanze mvirirana, abana banjye bahise banjyana kwa muganga barampfuka, ngaruka mu rugo mu ijoro cyane.”

Uyu mugabo yavuze ko atafungisha umugore we kuko bafitanye abana benshi bagikenewe kurerwa, kuko babyaranye abana barindwi kandi bose bakiri bato.

Yavuze ko ibyo kumuca inyuma n’undi mugabo asa n’uwabyakiriye kuko bimaze igihe kinini, ariko ngo aho bimuterera ikibazo ni uko umugore we amuca inyuma akanabyigamba imbere ye n’abana bumva.

Umukobwa w’aba babyeyi yasabye ubuyobozi gushaka uburyo nyina bamujyana ahantu akigishwa indangagaciro, ku buryo areka ingeso mbi kuko nk’abana zitabubahisha.

Amakuru aturuka mu baturanyi babo ni uko mu gitondo bagiye kubunga umugore akabyanga, akigira gucuruza kuko ibyo yakoze abona nta kosa ririmo.

Inkuru ya IGIHE

Ibitekerezo

  • RIB Mukanguke

    None se Abo Bana 7 ubwo ni aba nyakurumwa?cyangwa harimo n’abo uwo mugore yakuye hanze akabazana mu rugo.

    None se Abo Bana 7 ubwo ni aba nyakurumwa?cyangwa harimo n’abo uwo mugore yakuye hanze akabazana mu rugo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa