skol
fortebet

U Rwanda rwatangiye kubaka ikigo kizagororerwamo abagore b’ inzererezi

Yanditswe: Friday 08, Jun 2018

Sponsored Ad

Leta y’ u Rwanda yatangiye imirimo yo kuhubaka ikigo kizagororerwamo abagore b’ inzererezi bagera kuri 500 guhera mu Ukuboza 2018.

Sponsored Ad

Iki kigo kirimo kubakwa mu murenge wa Musenyi mu karere ka Bugesera kizuzura gitwaye hafi miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Ngororamuco, Bosenibamwe Aimé, yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 7 Kamena 2018, ubwo hasezererwaga abana b’abahungu 63 bahoze ari inzererezi bakaba bamaze igihe bagororerwa i Gitagata, abagera kuri 275 bakaba bakomeje kugororerwa muri icyo kigo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Ubutegetsi bw’ Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’ Abaturage Dr Alvera Mukabaramba, n’ umuyobozi w’ ikigo cy’ igihugu cy’ ingororamuco Aimé Bosenibamwe.

Yagize ati “Ikigo kigiye kubakwa kizatwara miliyari ebyiri na miliyoni magana cyenda ni hafi miliyari eshatu. Kigomba kuba cyuzuye bitarenze ukwezi kwa 12 uyu mwaka. Ikigo cyari gisanzwe inyubako zacyo zirashaje kandi turashaka kucyagura kuko hari ibyiciro bimwe by’urubyiruko byari bitarabona uburyo bijya mu bigo ngororamuco, abo ni abana b’abakobwa n’abagore bari mu buzererezi.”

Bosenibamwe yakomeje avuga ko abagore b’inzererezi batazagororwa gusa, ahubwo bazigishwa n’imyuga itandukanye kugira ngo babashe kwihangira imirimo izabafasha kwibeshaho.

Minaloc yishimira ko umubare w’inzererezi z’abagore n’abakobwa atari mwinshi ugereranyije n’uwabigitsina gabo, nk’uko byagarutsweho n’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage muri iyi minisiteri, Dr Mukabaramba Alvera.

Yagize ati “Ubundi umubare w’abagore wajyaga uba mwinshi ahantu hose ariko mu buzererezi bigaragara ko aribo bacye, ariko uko baba bangana kose bagomba kuva mu muhanda bakagororwa bakiteza imbere nk’abandi banyarwanda.”

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu Ngororamuco bugaragaza ko abana
b’inzererezi bakiri mu muhanda bagera ku bihumbi 2000, intego akaba ari uko mu myaka ibiri iri imbere bose bazaba bamaze gukurwamo bakagororwa ku bufatanye n’izindi nzego.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa