skol
fortebet

Ubucuruzi bw’abakokwa n’abagore buratwambura agaciro twari twarisubije-Minisitiri w’Intebe

Yanditswe: Monday 13, Feb 2017

Sponsored Ad

Minisitiri Murekezi asuhuza abayobozi batandukanye i Nkumba
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yasabye Abanyarwanda guhaguruka bakarwanya ubucuruzi bw’abantu bukomeje kuvugwa hirya no hino ku Isi mu rwego rwo kwihesha agaciro.
Yabigarutseho ubwo yasozaga icyiciro cya 4 cy’itorero rya ba Mutimawurugo 456 bari bamaze igihe gisaga icyumweru bari I Nkumba mu karere ka Burera, ku Cyumweru tariki ya 12 Gashyantare 2017.
Minisitiri w’ Intebe Murekezi yagarutse ku icuruzwa ry’abantu, yibutsa abo (...)

Sponsored Ad

Minisitiri Murekezi asuhuza abayobozi batandukanye i Nkumba

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yasabye Abanyarwanda guhaguruka bakarwanya ubucuruzi bw’abantu bukomeje kuvugwa hirya no hino ku Isi mu rwego rwo kwihesha agaciro.

Yabigarutseho ubwo yasozaga icyiciro cya 4 cy’itorero rya ba Mutimawurugo 456 bari bamaze igihe gisaga icyumweru bari I Nkumba mu karere ka Burera, ku Cyumweru tariki ya 12 Gashyantare 2017.

Minisitiri w’ Intebe Murekezi yagarutse ku icuruzwa ry’abantu, yibutsa abo babyeyi ko babishatse bagira uruhare rukomeye mu kurirwanya.

Ati “[…]kandi ubwo bucuruzi bukorerwa cyane abana b’abakobwa, bubaganisha cyane ku busambanyi, ubucakara, bubaganisha ku rupfu. Ubucuruzi bw’abantu, ubucuruzi bw’abakokwa n’abagore buratwambura agaciro twari twarisubije twebwe Abanyarwanda, twebwe Abanyafurika.”

Yabibukije ko impanuro n’inama z’ababyeyi ku bana babo ari ingenzi.

Ati “Umwana w’umwangavu yumviraga cyane nyina kurusha abandi, nyina ni umunyebanga we, mube hafi y’abangavu, mubagire inama.”

Ku bishora muri ibyo bikorwa bitesha agaciro muntu kubera ubushobozi buke mu miryango no kutagira akazi, yabasabye kutiheba, bakanyurwa n’uko ari bazima bafite ubwenge bushobora kubafasha kwihangira imirimo babifashijwemo n’imiryango bakaba batera imbere.

Ba Mutimawurugo basabwe kandi kwirinda ibikorwa birimo ruswa n’ibindi bihindanya isura y’inyangamugayo, bakangurirwa kwitabira gahunda ya ndi Umunyarwanda.

Uwavuze mu izina ryabo, akaba yasezeranyije umukuru wa Guverinoma ko biyemeje kunoza imikorere y’umugoroba w’ababyeyi nk’umuyoboro wo gukemura ibibazo bikirangwa mu ngo zimwe na zimwe. Kurwanya guta ishuri, ubuzererezi bw’abana , gutwita inda zitateganyijwe kw’abangavu, imirimo mibi ikoreshwa abana n’icuruzwa ry’abantu.

Icuruzwa ry’abantu ryifashe gute mu Rwanda no ku Isi?

Icuruzwa ry’abantu riri ku mwanya wa gatatu mu bucuruzi butemewe bwinjiza amafaranga menshi nyuma y’icuruzwa ry’intwaro n’iry’ibiyobyabwenge.

Abajyanwa muri icyo gikorwa babeshywa kubona akazi keza mu mahanga, abandi bagenda bazi ko bagiye kwiga cyangwa kubona andi mahirwe y’ubuzima, ariko bisanga bakoreshwa uburaya, n’indi mirimo idakwiriye irimo ubucakara ndetse bamwe bikanabaviramo gupfa.

Mu Rwanda, kuva mu 2015 kugeza muri Werurwe 2016, hakiriwe ibibazo bigera kuri 74 byarebanaga n’icuruzwa ry’abantu. Nyuma yaho ariko polisi y’u Rwanda yaburijemo umugambi wo kujyana muri ubwo bucuruzi abantu batandukanye baturutse mu Rwanda.

Tariki ya 19 Nzeri 2016, Polisi y’u Rwanda yeretse abanyamakuru abantu 28 biganjemo urubyiruko, bashutswe bizezwa ko bazafashwa kujya mu gihugu cya Australia ndetse ko bazahagirira ubuzima bwiza.

Ku rwego rw’Isi, icyegeranyo cyo mu mwaka wa 2007 cyavugaga ko abagera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 200 buri mwaka bashorwa mu bikorwa by’icuruzwa ry’abantu.

Ntakirutimana Deus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa