skol
fortebet

Umuforomo ari mu bakurikiranyweho kwica uruhinja rw’ umunyeshuri

Yanditswe: Wednesday 19, Apr 2017

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, kuri uyu wa Mbere yataye muri yombi abantu 3 barimo n’umuforomokazi bakekwaho ubufatanyacyaha mu kwica uruhinja. Nk’uko Polisi yo muri ako karere ibitangaza, abakekwa ni Uwamariya Louise, Sikubwabo Jean Baptiste na Mukankusi Claudine, bakaba barafashwe nyuma yo gukekwaho ubu bufatanyacyaha mu kwica umwana wari umaze kuvuka bakamujugunya mu bwiherero.
Iki gikorwa cya kinyamaswa kikaba cyarabereye mu kagari ka Matyazo mu (...)

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, kuri uyu wa Mbere yataye muri yombi abantu 3 barimo n’umuforomokazi bakekwaho ubufatanyacyaha mu kwica uruhinja.

Nk’uko Polisi yo muri ako karere ibitangaza, abakekwa ni Uwamariya Louise, Sikubwabo Jean Baptiste na Mukankusi Claudine, bakaba barafashwe nyuma yo gukekwaho ubu bufatanyacyaha mu kwica umwana wari umaze kuvuka bakamujugunya mu bwiherero.

Iki gikorwa cya kinyamaswa kikaba cyarabereye mu kagari ka Matyazo mu murenge wa Ngoma mu karere ka Huye.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) André Hakizimana, yavuze ko nyina w’uru ruhinja ari uwitwa Mukankusi Claudine w’imyaka 17, akaba yari umunyeshuri. Akimara kubyara uru ruhinja yagiriwe inama na Uwamariya wo mu muryango we yo kuruta mu bwiherero, nyuma y’iki gikorwa bakaba barahise bajyana uyu mubyeyi kwa muganga.

CIP Hakizimana yagize ati:”Yazanywe kwa muganga kubera ko yari arimo kuva amaraso menshi. Ubwo yari ari ku kigo nderabuzima cya Ngoma, abaganga basanze impamvu y’ayo maraso ari uko yaba yabyaye cyangwa yakuyemo inda ariko bakaba nta mwana babonaga. Ubuyobozi bw’iki kigo nderabuzima bumaze gutahura ibyo, bwahise bubimenyesha Polisi na yo itangira iperereza, nibwo iryo perereza ryerekanye ko aba uko ari 3 bafatanyije mu gucura umugambi wo kujugunya uruhinja mu bwiherero, ari naho twarusanze.”

CIP André Hakizimana yavuze ko Polisi yajyanye uwo mubiri ku bitaro bikuru bya Kaminuza (CHUB) ngo ukorerwe isuzuma. Uwamariya Louise na Sindikubwabo Jean Baptiste bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma mu gihe Mukankusi Caudine agikurikiranwa n’abaganga.

Yavuze ko iperereza ryakozwe ryerekanye ko umwana atavutse yapfuye, ko ahubwo yavutse ari muzima bagategura umugambi wo kumwivugana, kandi ko igikorwa nk’iki kitagaragaza ubumuntu.

CIP Hakizimana yagize ati:”Bigaragara ko ari cyaha cyari cyateguwe. Hakunze kubaho ikibazo cy’inda zitifuzwa ku bakobwa no ku bagore, biterwa n’ibintu bitandukanye bishingiye ku mibereho nyir’izina y’imiryango yabo, uburere, ubumenyi bucye ku myororokere n’ibindi,…ariko byose si urwitwazo rwo gukuramo inda cyangwa kwihekura ku bamaze kubyara.”

Ingingo ya 143 mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda, ivuga ku cyaha cyo kwihekura, ivuga ko kwihekura ari ubwicanyi bukorewe umwana wabyaye cyangwa uwo ubereye umubyeyi mu buryo bwemewe n’ amategeko., bikaba bihanishwa igifungo cya burundu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa