skol
fortebet

Umugabo wakekwagaho gucuruza abantu no gushyira hanze amashusho y’abakobwa bambaye ubusa yarashwe agerageza gutoroka ubutabera

Yanditswe: Sunday 02, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB] rwatangaje ko David Shukuru Mbuyi ukomoka muri DRC yarashwe ari kugeragezaga gutoroka aho yari afungiye.

Sponsored Ad

Uyu mugabo yakekwagaho icyaha cy’icuruzwa ry’abantu. Ni we wafashe amashusho y’aba bakobwa 4 bambaye ubusa ayashyira ku mbuga nkorangambaga.

Mbuyi yari ari gukorwaho iperereza ku ruhare rwe rwo kuba mu muyoboro w’abantu bacuruza abakobwa b’Abanyarwanda bakabashora mu buraya mu gihugu no hanze yacyo.

RIB ivuga ko yatawe muri yombi mu ntangiriro z’iki cyumweru hamwe n’abakobwa bane b’Abanyarwandakazi ubwo bashyiraga amashusho y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga.

Iri tangazo rivuga ko Ambasade ya RDC i Kigali yamenyeshejwe iiby’uru rupfu rw’uyu mukongomani

Umwe muri aba bakobwa 4 batawe muri yombi bazira gushyira hanze amashusho yabo bagaragaza ibitsina byabo yabwiye abanyamakuru kuwa Gatanu ko uyu mugabo yabasabye ko babikora ngo bamufashe kongera abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga [views].

Yagize ati "Yaratubwiye ati ni live turi bukore icyo ashaka ni aba views ngo turakora video twambaye ubusa twese turabimwemerera.Turavuga tuti "Nitugera mu rugo ufungure dukore Live.Yari yaguze inzoga nyinshi zitandukanye zuzuye aho ngaho turanywa turasinda arangije afungura konti ye dutangira gukora Live twambaye ubusa njye na mugenzi wanjye...Mu gitondo narabyutse mfunguye telefoni nta kindi nabonye uretse amashusho nambaye ubusa ikimwaro kiranyica ntekereza niba ari njyewe biranyobera."

Uyu mukobwa utavuzwe amazina yabwiye abanyamakuru ko batari bazi ko byabagiraho ingaruka ndetse ngo ntibari bazi ko amategeko y’u Rwanda ahanira abantu kwiyambika ubusa ku mugaragaro.

Uyu mukobwa yavuze ko ari inshuti ye yamujyanye kuri uyu mugabo bari bazi ku izina rya Gangster ndetse ngo babikoze nta nyungu irimo uretse kumufasha kubona views.

Umuvugizi wa RIB w’umusigire,Bahorera Dominique,yavuze ko aba bakobwa bakekwaho icyaha cyo gukwirakwiza cyangwa gutangaza amashusho y’urukozasoni aho bifuza gutanga ubutumwa ku Banyarwanda bakiri bato ingaruka z’ibib bikorwa by’urukozasoni.

Bahorera yavuze ko aba bakobwa bashutswe n’umugabo ufite amafaranga akura mu gucuruza ibi bikorwa by’urukozasoni ndetse n’ubusambanyi yamamaza ku mbuga nkoranyambaga

RIB yemeje ko aba bakobwa bafatiwe mu cyuho baryamanye n’uyu mugabo uko ari bane bari gukwirakwiza aya mashusho y’urukozasoni.

RIB ngo yifuje ko aba bakobwa bakurikiranwa ukwabo hanyuma n’uyu Mbuyi wabibakoresheje agakurikiranwa ku giti cye gusa byarangiye atorotse araraswa.

Amategeko ateganya ko bariya bakobwa nibahamwa n’icyaha cyo gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni aganisha ku mibonano mpuzabitsina hakoreshejwe ikoranabuhanga bazahanishwa imyaka hagati ya 3-5 n’ihazabu iri hagati ya miliyoni na miliyoni 3.

Icyaha cy’urukozasoni gihanishwa kuva ku mezi 6 kugeza ku myaka 2.

Ibitekerezo

  • Ntibishe icyaha, bishe ibimenyetso kuko bazi ko uyu musore ntiyabikoze wenyine, ni chaîne nini irimo n’abakomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa