skol
fortebet

Umugabo wari wasinze yatawe muri yombi nyuma yo gushaka kugonga Abanyarwanda bishimiraga intsinzi y’Amavubi

Yanditswe: Wednesday 27, Jan 2021

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umugabo wari utwaye imodoka yasinze agashaka kugonga abaturage bishimiraga intsinzi y’ibitego 3-2 Ikipe y’Igihugu Amavubi yakuye kuri Togo muri CHAN 2020 iri kubera muri Cameroun.

Sponsored Ad

Uyu mugabo wamaze gutabwa muri yombi na Polisi y’igihugu, itungiwe agatoki n’umuturage washyize video kuri Twitter y’uburyo uyu mugabo yari agonze abantu Imana igakinga akaboko, mu muhanda ugana i Kanombe bishimira Intsinzi y’Amavubi.

yemereye itangazamakuru ko yari atwaye imodoka yanyoye inzoga, kandi yanarengeje amasaha yo gutaha yari yemerewe ku ruhushya rwo kugenda muri ibi bihe bya Guma mu Rugo.

Yagize ati: “Navuye mu kazi ntinze, nasomye ku kayoga kandi narengeje amasaha yari ku ruhushya nahawe rwo kugenda muri ibi bihe bya Guma mu Rugo. Byatumye ntaha narengeje umuvuduko ngeze ku mushumba mwiza ni ho nahuriye n’abantu benshi mu muhanda ndikanga, nshaka gusubira inyuma ngwa mu muferege, ngira amahirwe mvamo mbonye inzira ndakomeza ndataha."

Umuvugizi wungirije wa Polisi y’Igihugu, CSP Africa Sendahangarwa Apollo, yabwiye itangazamakuru ko uyu mugabo yari agonze abantu barimo bishimira intsinzi y’Amavubi nubwo na bo barenze ku mabwiriza yo kwirinda covid-19 na Guma mu Rugo, bakirunda mu mihanda.

Yatanze Inama ku bafite iyo myitwarire anavuga ko ubu hatangiye Iperereza ku rukomatanye rw’ibyaha uyu mugabo yakoze ngo hatangire gahunda yo kumukurikirana akabihanirwa.

Ati’’ Tuributsa abaturage ko kwishima muri ibi bihe by’icyorezo ntibikwiye kumera nk’uko abaturage babikoze bahura ndetse banasabana nk’uko babikoze, kandi tuributsa n’abatwara ibinyabiziga kurushaho gukurikiza amategeko yo gutwara ibinyabiziga bize, kuko kutabikurikiza byabateza ingaruka nyinshi zirimo kubabuza kongera gutwara ibinyabiziga mu buryo bwa burundu."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa