skol
fortebet

Umuhungu wa Gen. Maj Ntawunguka Pacifique uyobora FDLR yashimiye Leta y’u Rwanda yamurihiye kaminuza

Yanditswe: Thursday 19, Dec 2019

Sponsored Ad

Umuhungu wa Gen Maj Pacifique Ntawunguka uzwi ku mazina nka Omega uyobora FDLR witwa Mukiza Willy Maurice yashimiye Leta y’u Rwanda yamufashije we n’abavandimwe be ititaye kuri se ushaka guhungabanya umutekano w’igihugu.

Sponsored Ad

Ubwo Nyakubahwa perezida wa Repubulika,Paul Kagame yari amaze gutangiza inama y’Umushyikirano iri kuba ku nshuro ya 17,hahawe ijambo urubyiruko rwari ruteraniye kuri Intare Arena rwarimo uyu Mukiza washimiye Leta y’u Rwanda ukuntu yamufashije we n’abavandimwe be bakaba barize ku nkunga y’ubuyobozi kandi se ari mu mutwe ushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Yagize ati “Igihugu cyatwitayeho, cyaratwigishije n’abandi banyarwanda dufite umutekano ntawe uturenganya cyangwa ngo agire icyo atubaza. N’ubwo bwose data ari hakurya aho mu mashyamba ntabwo mwadutereranye, igihugu cyaratwigishije dukura neza nk’abandi banyarwanda bose.

Mukiza yavuze ko mukuru we yize kaminuza arihirwa na Leta ararangiza akomereza mu Bushinwa aho ari gukorera Masters ndetse yavuze ko na mushiki we ari kwiga kaminuza muri Ghana

Se wa Mukiza,Gen. Maj.Ntawunguka uzwi nka Omega niwe wagizwe umuyobozi w’agateganyo wa FDLR tariki ya 20 Nzeri 2019 asimbuye Gen. Sylvestre Mudacumura wishwe na FARDC.

Mukiza Willy Maurice yasabye se gutaha akaza mu Rwanda agafatanya n’abandi kurwubaka aho yemeje ko atiyumvisha ukuntu se yateye ishoti amahirwe yo gutura mu Rwanda ruha amahirwe buri wese.

- 

Ibitekerezo

  • nibyiza cyane kuba leta yacu yirengagiza ibintu nkibyo nababyeyi beza kbs

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa