skol
fortebet

Umukobwa muri Uganda bavuga ko yoherejwe n’u Rwanda kubanduza Covid19 atuye i Gikondo

Yanditswe: Monday 23, Mar 2020

Sponsored Ad

Taliki 20/2/2020 ikinyamakuru Chimpreports cyo muri Uganda cyanditse ko inzego z’umutekano muri Uganda, ziburiwe n’izo mu Rwanda, ziri gushakisha Delphine Mushimiyimana waba warinjiye muri Uganda ariko akaba akekwaho kuba yarahuye n’umuntu wagaragayeho indwara Covid 19, bityo bigakekwa ko nawe yaba yaranduye.

Sponsored Ad

Chimpreports yakomezaga ivuga ko uyu mukobwa yaje mu Rwanda avuye Dubai ariko imwe mu nshuti ze bamaranye iminsi bakaba barayisanganye Covid19, naho uyu mukobwa bamushakisha bakamubura mu Rwanda bakaza kubwira inzego z’umutekano za Uganda ko ashobora kuba yarambukiye i Nyagatare ajya muri icyo gihugu.

Taliki 21/3/2020 nibwo Dr. Aceng Jane Ruth Minisitiri w’Ubuzima muri Uganda yatangaje ko bamaze kugira umurwayi wa mbere wanduye COVID19.

Akaba ari umugabo w’imyaka 36 wari wagiye mu bikorwa by’ubucuruzi i Dubai agarutse taliki 21/3/2020 bamupimye ku kibuga y’indege Entebbe babona afite umuriro mwinshi, kimwe mu bimenyetso bya Covid19, bamushyira ukwe, nyuma baza gusanga yaramaze kwandura Covid19.

Ariko n’ubwo ubuyobozi bwa Uganda bwavuze ko uwanduye Covid19 ari umugabo, ikinyamakuru nacyo cyo muri Uganda, Spyreports, ku rubuga rwacyo rwa facebook cyatangaje ko muri Uganda hafatiwe umunyarwandakazi wanduye Covid19 woherejwe na Leta y’u Rwanda ngo yanduze abanya-Uganda iki cyorezo.

Ifoto 2 ziri kuri iyo “post” Spyreports yashyize kuri facebook ku mugoroba wo kuri 21/3/2020 imwe ni iyo mu byangombwa bya Mushimiyimana Delphine indi n’iy’undi mukobwa Spyreports yemeza ko ari iya Mushimiyimana Delphine ngo ndetse akaba yafatiwe muri Hotel mu gace ka Kyebando kari muri Kampala.

Hari inshuti ya Mushimiyimana yabonye amafoto ari kuri iyi Post yabwiye Umuryango ko ifoto y’uwo bavuga ko yafashwe atari iya Delphine Mushimiyimana

Dosiye ya Mushimiyimana Delphine uvugwa muri izi nkuru zose iteye ite?

Mushimiyimana Delphine avuka mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Ruhango, ni umukobwa w’imyaka 30, afite umwana w’umuhungu w’imyaka 10 abana nawe aho akodesha i Gikondo mu Kigarama, akahabana nanone na musaza we w’imyaka 24. Nta mugabo yigeze ashaka mu buryo bwemewe n’amategeko.

Avuga ko ari umucuruzi, ucuruza amasakoshi, akayavana Dubai akayagurisha n’abantu ku giti cyabo kuko nta duka agira ayashyiramo ngo bayasangemo.

Ariko ubwo aheruka i Dubai ngo yari yagiye mu gahunda zindi zidafite aho zihuriye n’ubu bucuruzi asanzwe akora. Yabwiye Umuryango ko yageze i Dubai taliki 11/2/2020 agaruka mu Rwanda taliki 20/2/2020. Amataliki ari no mu rwandiko rwe rw’inzira dufitiye kopi.

Delphine Mushimiyimana, yatangarije Umuryango ko atamenye uko amakuru avugwamo yageze mu binyamakuru bya Uganda kuko ngo adaheruka muri iki gihugu.

Amazina ye yaje guhurira he na Covid19?

Chimpreports yavuze ko umugabo w’inshuti na Delphine Mushimiyimana ndetse baheruka kumarana iminsi ari umwe mu barwayi 19 kugeza ubu bamaze kugaragara mu Rwanda ko banduye Covid19.

Mushimiyimana Delphine we avuga ko ibi byatangajwe atari ukuri ko ahubwo ubwo yavaga i Dubai yaje azanye ubutumwa bw’inshuti ye yari asize i Dubai yagombaga kumugereza mu rugo.

Iyi nshuti ye ubwo twavuganaga yadusabye ko tudatangaza amazina ye, ni umukobwa uba Kivugiza, urugo rwe arubanamo n’umwana we w’umuhungu w’imyaka 10 ndetse n’umukozi umufasha imirimo yo mu rugo.

Iyi nshuti ya Mushimiyimana yabwiye Umuryango ko nayo ikora ibikorwa by’ubucuruzi. Mushimiyimana akaba yaramusize i Dubai, akamuha amata amuzanira mu rugo, ageze mu Rwanda ajya Kivugiza ayamuhera umukozi we yahasanze.

Iyi nshuti ya Mushimiyimana ikaba yaragarutse mu rwanda taliki 20/3/2020, nk’umuntu uvuye hanze yasabwe kwishyira mu kato agahama iwe mu rugo iminsi 14 ikabanza igashira.

Iminsi 14 niyo byibuze uwanduye Covid19 atangira kugaragarizaho ibimenyetso, ariko hagati aho akaba aba ashobora kwanduza abandi nk’uko byatangajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima, OMS.

Mushimiyimana avuga ko yajyanye Kivugiza ubutumwa yari yahawe, akahasanga umukozi wo mu rugo bamubwiye ko azabuha, Pacifique Ishimwe, akabumuha agataha.

“Umuntu w’inshuti yanjye ibinyamakuru byo muri Uganda bivuga ntawe nzi, nta n’ubwo nigeze njya muri Uganda, ni uwo mukozi nahaye ubutumwa bari bampaye i Dubai ngo muzanire, ibyakurikiye sinabimenye bahise banyiba telephone”: Mushimiyimana abwira Umuryango.

Mu gihe inshuti ya Mushimiyimana yari ikiri Dubai, ngo umukozi wayo, Pacifique Ishimwe yatangiye gukorora ndetse ahinda n’umuriro. Bahamagara kuri nomero yatanzwe na Minisante baraza baramupima basanga nta bwandu bwa Covid19 afite, ariko bamujyana mu kato.

Umuryango wavuganye na Pacifique Ishimwe atubwira ko ubu ari aho inzego z’ubuzima zamushyize mu kato, kuri uyu wa mbere ngo azaba ahamaze icyumweru.

Uko bapimaga Pacifique Ishimwe, ni nako bamubazaga niba nta muntu wavuye hanze y’igihugu babonanye, aza kubabwira ko hari umuntu wamuzaniye ubutumwa bwa “Nyirabuja” abukuye i Dubayi.

Aha nibwo inzego zinyuranye zatangiye gushakisha Delphine Mushimiyimana ariko ziramubura ku mirongo yose igendanwa ya telephone yakoreshaga, ariko kumushakiriza n’iwabo muri Ruhango ariko naho baramubura.

Mushimiyimana yabwiye Umuryango ko nyuma yaje kumenya ko barimo bamushakisha, ajya ku ivuriro i Gikondo, bahamagara abakurikirana ibya Covid19 baraza bamubaza uko amerewe, bafata ibipimo by’umuriro ariko ntibafata ibya laboratwari, baramureka arataha.

Ngo icyo gihe bamusabye kwirinda kuva mu rugo bitari ngombwa nk’abandi bose.

Gusa, Mushimiyimana yatubwiye ko nta rwego rw’umutekano cyangwa rw’ubuyobozi mu zamushakishakaga yigeze yishyikiriza, byagarukiye aho i Gikondo gusa ahama mu rugo.

Kuri iki cyumweru ubwo twakurikiranaga iyi nkuru, Mushimiyimana yatubwiye ko ku gicamunsi yagiye ku ivuriro i Gikondo, ngo asabe ko bamupima hafashwe ibizamini bya laboratwari n’ubwo ngo nta bimenyetso bya Covid19 yagaragazaga.

Nyuma, musaza wa Mushimiyimana babana mu rugo, nawe utifuje ko amazina ye tuyatangaza, yabwiye Umuryango ko ubwo Mushimiyimana yari ku ivuriro i Gikondo haje imodoka isanzwe iramufata imujyana i Remera. Ya nshuti ya Mushimiyimana ya Kivugiza yatubwiye ko i Remera bamujyanye ari kuri Polisi n’ubwo nta rwego rurabiduhamiriza.

Nyuma y’aho musaza wa Mushimiyimana yatubwiye ko mushiki we imbangukiragutabara yamuvanye i Remera ikamujyana i Bugesera. Akaba yamubwiye ko aho bamujyanye ngo ari hamwe mu hagenewe abashyirwa mu kato ka Covid19.

Hagati aho, Umuyobozi w’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka mu Gihugu, Francois Regis Gatarayiha, yabwiye Umuryango ko amakuru ya Mushimiyimana Delphine waba warambutse umupaka ndetse u Rwanda rukabwira Uganda ko bamushakiriza iwabo atayazi ndetse atari no mu nshingano z’urwego ayoboye kubwira ibindi bihugu ababigiyemo.

Yagize ati:”ayo makuru ntayo nzi, abantu banyura ku mupaka wemewe tuba tubazi kandi n’abanyuzeho ntabwo twabwira ikindi gihugu ngo bambutse”.

Mbere y’umwanduko wa Covid19, u Rwanda na Uganda byari bimaze igihe umubano utifashe neza na gato ndetse imipaka y’ubutaka ihuza ibihugu byombi ifunze.

N’iyo rero Mushimiyimana Delphine aza kujya mu Uganda gukoresha inzira y’ubutaka byasaga n’ibidashoboka kuko imipaka ifunze, mu chimpreports yavugaga ko yambutse ayanyuze ku mupaka za Nyagatare Uganda iri kumushakishiriza Kabale.

Umurwayi wa mbere wa Covid 19 yagaragaye bwa mbere mu Rwanda taliki 14/3/2020, akaba ari umuhinde wari uturutse iwabo winjiye mu Rwanda 8/3/2020. Ubu bamaze kugera ku barwayi 19.

Uganda kugeza ubu harabarirwa umurwayi umwe wa Covid19 wamenyekanye taliki 21/3/2020, akaba ari Umugande wari uvuye i Dubai bikagararaga ko arwaye akigera ku kibuga cy’indege cya Entebbe.

U Rwanda rwafunze ibikorwa byose bihuriramo abantu benshi akazi kose karahagarara uretse abakora imirimo irebana n’ubuzima bw’ibanze bw’abaturage iteganwa n’iteka rya Minisitiri no 004/19.20 ryo kuwa 17/3/2020 rigena serivisi zitagomba guhungabanwa mu gihe cy’ihagarikwa ry’imirimo cyangwa ifungwa ry’ikigo.

Imipaka y’ikirere n’ubutaka, ingendo hagati y’Intara n’Uturere byose ubu birafunze kuva taliki 22/3/2020.

Abantu kandi basabwe guhama mu ngo zabo byose ari mu rwego rwo kugira ngo abanduye bataragaragaza ibimenyetso badakomeza gukongeza abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa