skol
fortebet

Umunyamakuru wa BBC Phocas Ndayizera akurikiranyweho iterabwoba

Yanditswe: Wednesday 28, Nov 2018

Sponsored Ad

Umunyamakuru Phocas Ndayizera babuze mu Cyumweru gishize kuri iki gicamunsi cyo ku wa gatatu tariki 28 Ugushyingo yeretswe abanyamakuru, afunzwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ngo ari gukorwaho iperereza ku byaha by’iterabwoba akekwaho.

Sponsored Ad

Ndayizera yabwiye abanyamakuru ko kugeza ubu atazi ibyo akurikiranyweho kuko iperereza rigikomeje.

Yavuze ko yafashwe agiye kureba umuntu i Nyamirambo ajyanwa mu nzego zishinzwe umutekano kugira ngo akorweho iperereza ariko ko atazi icyo akekwaho.

Ati “Iperereza riracyakomeza ndacyategereje ko rirangira kugira ngo bambwire. Kuva inzego z’umutekano zamfata, naratuje ndagenda kugira ngo bakore iperereza rigende neza ubwo baracyarikora. Nta kibazo nagize, RIB yagiye yubahiriza uburenganzira bwanjye kandi byari ngombwa kugira ngo iryo perereza rigende neza.”

Phocas Ndayizera usanzwe ukorera unatuye i Muhanga, rimwe na rimwe akaba akora inkuru za BBC mu ishami ry’Ikinyarwanda, yeretswe abanyamakuru ku biro bya RIB i Kigali ku Kimihurura ahagana saa cyenda z’amanywa.

Yari yambaye amataratara, ishati ya karokaro n’ipantaro ya coton. Yavuye iwe kuwa gatatu mu gitondo ntiyongera kuboneka kuva ubwo kugeza ubu yerekanywe.

Umuvugizi wa RIB Modeste Mbabazi yavuze ko Ndayizera akekwaho ibyaha by’iterabwoba ubu bari gukoraho iperereza.

Yagize ati “Twamufatiye i Nyamirambo yagiye gufata ibintu biturika. Ntituzi aho byari gukoreshwa cyakora we n’ababimuhaye barahazi.”

Avuga ko Ndayizera atabuze nk’uko byavuzwe mu binyamakuru, ngo we ubwe yamenyeshejwe ibyo akurikiranyweho ndetse ku cyumweru cyashize binamenyeshwa abo mu muryango we. Hari hashize igihe umuryango we utangaza ko yaburiwe irengero.

RIB yerekanye ikarito irimo ibiturika ivuga ko aribyo yari amaze guherwa i Nyamirambo. Gusa Ndayizera yavuze ko atazi ibyo aribyo.

Mbabazi yakomeje agira ati “Yafatanywe dynamite agiye kuzakira i Nyamirambo. Afatwa twabonye amakuru ko hari ibikorwa nk’ibyo biri gutegurwa na we na bagenzi be biba ngombwa ko bikurikiranwa arafatwa. Yafatanywe n’ibyo yari agiye kwakira n’uwari ugiye kubimuha bose batangira gukurikiranwa.”

Mbabazi yakomeje avuga ko abo bafatanywe atari abanyamakuru ahubwo ari bagenzi be muri uwo mugambi.

Icyaha akurikiranyweho giteganywa n’ingingo ya 19 y’itegeko ryerekeye kurwanya iterabwoba.

Ivuga ko umuntu ugerageza gukora, ugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba cyangwa ushyigikira ibikorwa by’iterabwoba aba akoze icyaha.

Ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 15 ariko kitarenze 20.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa