skol
fortebet

Umunyatanzaniya arashimira Polisi y’u Rwanda yamufashije kugaruza inka ze [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 22, Apr 2017

Sponsored Ad

Nyuma y’aho ku itariki ya 20 Mata Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kirehe ifatiye inka 26 z’umunyatanzaniya witwa Johansen Ernest Kabuzi w’imyaka 43 zari zaribwe zikazanwa mu Rwanda, kuri uyu wa gatanu tariki ya 21 Mata, uyu munyatanzaniya yasubijwe inka ze.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, yavuze uko izi nka zafashwe, aho yavuze ko ku itariki ya 20 Mata, abaturage batuye mu murenge wa Mahama akarere ka Kirehe hafi y’icyambu (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’aho ku itariki ya 20 Mata Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kirehe ifatiye inka 26 z’umunyatanzaniya witwa Johansen Ernest Kabuzi w’imyaka 43 zari zaribwe zikazanwa mu Rwanda, kuri uyu wa gatanu tariki ya 21 Mata, uyu munyatanzaniya yasubijwe inka ze.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, yavuze uko izi nka zafashwe, aho yavuze ko ku itariki ya 20 Mata, abaturage batuye mu murenge wa Mahama akarere ka Kirehe hafi y’icyambu cya Gitoma, babonye inka nyinshi ziragiwe hafi aho, babaza abaziragiye aho bazikuye, bababwira ko ari iz’umunyatanzaniya bazishorereye, ko asigaye inyuma kandi nawe hari izindi nazwe agiye kwambutsa.

Nibwo umwe mu baturage yagize amakenga, ahamagara umunyarwanda witwa Karengire bizwi ko akora akazi ko kwambutsa inka azivana Tanzaniya azizana mu Rwanda, amubaza ko koko izi nka zambukiye ku Rusumo.

IP Kayigi yakomeje avuga ko zikimara kwibwa, nyirazo (Kabuzi) ukomoka mu ntara ya Karagwe, yari yarahamagaye Karengire kuko bari basanzwe baziranye kandi bakorana, amubwira ko hari inka ze zibwe, anamusaba ko yajya amurebera ko hari izizanyura ku Rusumo. Nibwo rero uyu Karengire yahise ahamagara uyu muturage wari umubwiye ko hari inka ziri muri Mahama, aramubwira ngo ntibatume hari ahandi zijya kuko bikekwa ko ari injurano, anahita ahamagara Kabuzi ngo aze mu Rwanda arebe ko inka zafatiwe mu Rwanda ari ize. Abari baziragiye babonye ko bagiye gufatwa bahise baruka, nyuma y’aho nibwo Kabuzi yaje koko asanga ni ize, akaba yasubijwe inka ze kuri uyu wa gatanu tariki ya 21 Mata.

Nyuma yo gusubizwa inka ze, akanasobanurirwa uko inka ze zafashwe, Kabuzi yerekanye ibyishimo bye ari nako ashimira Polisi y’u Rwanda by’umwihariko ndetse n’abanyarwanda muri rusange.

Akaba yavuze ati:"Ntimwakumva ibyishimo mfite uko bingana. Polisi y’u Rwanda imaze gutera imbere koko, ndayishimira cyane kuko imfashije kubona inka zanjye, ndetse sinabura gushimira abanyarwanda uruhare bagize ngo ziboneke kandi numvise ko bahora bafasha Polisi yabo mu gukumira ibyaha no gufata abanyabyaha.”

Yakomeje avuga ati : " Nubwo nari namaze kumenya ko inka zanjye zafatiwe mu Rwanda, nari nzi ko kuzinsubiza bizatwara igihe kinini, ariko ntangajwe n’uko nyuma y’amasaha make mpise nzisubizwa".

IP Kayigi nawe yashimiye uruhare abaturage bagize mu ifatwa ry’izi nka aho yagize ati:"Ikigaragara ni uko abaturage bamaze kumenya uruhare rwabo mu kwicungira umutekano, bakumira ibyaha kandi bakanafasha inzego z’umutekano mu guta muri yombi ababikekwaho. Turasaba abataragira uyu muco, ko bakwigira kuri aba, nabo bakadufasha mu rugamba rwo gusigasira umutekano dufite, tukarushaho gutera imbere.”

Yakomeje asaba bamwe bagishaka kubeshwaho n’ubujura ndetse no kwishora mu bindi byaha ko babicikaho, kuko abaturage bamaze kubona ububi bwabyo, n’uko umutekano ariwo utuma bagera ku iterambere, bakaba aribo ahanini basigaye bifatira abanyabyaha, aho binaniranye bakitabaza Polisi n’izindi nzego z’umutekano.

Vincent Tabaijuka wari uyoboye itsinda ryaturutse muri Tanzaniya nawe yashimiye yashimiye iki gikorwa cyo kubafatira inka zari zibwe, asaba ko ubu bufatanye bwakomeza nk’uko mu minsi ishize abayobozi bakuru ba Polisi ku mpande zombi basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu gukumira icyahungabanya umutekano mu bihugu byombi.

Uyu muhango wo gusubiza Kabuzi inka ze, ku ruhande rw’u Rwanda wari witabiriwe n’umuyobozi w’akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe ubukungu, ku ruhande rwa Polisi y’u Rwanda ukaba wari witabiriwe n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kirehe Superintendent of Police (SP) James Rutaremara, na SSP Abel Maige, umuyobozi wa Polisi muri Ngara ku ruhande rwa Polisi ya Tanzaniya, ndetse n’abandi bayobozi b’inzego z’ibanze ku mpande z’ibihugu byombi.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa