skol
fortebet

Umusikare wari ukomeye muri FDRL n’ umuryango we batashye mu Rwanda

Yanditswe: Thursday 16, Mar 2017

Sponsored Ad

Umwe mu barwanyi ba FDLR,
Maj Uwimana Jean Claude, umwe mu barwanyi bakomeye muri FDLR yagarutse ku mu Rwanda nyuma y’ ukwezi afunzwe n’ igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo. Hatahutse ari kumwe n’ umugore we n’ abana be
Maj Uwimana wageze mu Rwanda kuwa Kabiri, tariki ya 14 Werurwe, yari amaze ukwezi afunzwe n’Ingabo za Congo (FARDC) nyuma yo gutorokera mu mashyamba ya Rutchuru muri Kivu y’Amajyaruguru hafi n’Umujyi wa Goma.
Nk’ uko Igihe cyabitangaje uwo musirikare yatawe muri (...)

Sponsored Ad

Umwe mu barwanyi ba FDLR,

Maj Uwimana Jean Claude, umwe mu barwanyi bakomeye muri FDLR yagarutse ku mu Rwanda nyuma y’ ukwezi afunzwe n’ igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo. Hatahutse ari kumwe n’ umugore we n’ abana be

Maj Uwimana wageze mu Rwanda kuwa Kabiri, tariki ya 14 Werurwe, yari amaze ukwezi afunzwe n’Ingabo za Congo (FARDC) nyuma yo gutorokera mu mashyamba ya Rutchuru muri Kivu y’Amajyaruguru hafi n’Umujyi wa Goma.

Nk’ uko Igihe cyabitangaje uwo musirikare yatawe muri yombi n’ingabo za Leta ya Congo, ahita afungirwa mu birindiro byazo biri i Mweso ubwo yari mu nzira yerekeza ku birindiro by’ingabo zibungabunga umutekano muri Congo za MONUSCO, zagombaga kumufasha gutaha mu Rwanda, yaje gutabwa muri yombi

Nyuma y’ukwezi ahatwa ibibazo, yaje kubaca mu rihumye ahita yishyikiriza Monusco ari nayo yabaherekeje we n’umugore we kugera mu Rwanda, aho basanze abana babo bari bohereje mbere.

Kuva mu mwaka ushize, muri FDLR hatangiye kumvikanamo umwuka utari mwiza ndetse na bamwe mu barwanyi bakuru barimo Brig. Gen Cômes Semugeshi, wawuvuyemo we na bagenzi be bagashinga ihuriro ryitwa CNRD – Ubwiyunge, bakagenda bayiyomoraho, bituma igenda itakaza imbaraga buri munsi.

Major Uwimana uvuka mu yahoze ari Komine Mutura, ubu ni mu Murenge wa Mudende mu Karere ka Rubavu yahise yoherezwa mu Kigo gishinzwe gukurikirana abavuye ku rugerero cya Mutobo giherereye i Musanze.

Uyu mugabo wari umuyobozi w’itsinda ry’abasirikare 60 muri Sous-secteur ya mbere aho yari ayobowe na Col Kimenyi Gilbert, muri iki kigo ahasanze Brig. Gen Semugeshi Cômes babanye muri FDLR wageze mu Rwanda muri iki Cyumweru, Sosiyete sivile muri Congo ikaza gutangaza ko yagombaga gushyikirizwa ubutabera akaburanishwa ku byaha by’intambara aregwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa